Hashize igihe kitari gito udukingirizo tw'abagore tutagaragara ngo abadukeneye batubone ndetse banadukoreshe, ibyo byatumye Umuryango AHF-Rwanda ituzana ku buryo tuzajya tuboneka ahatangirwa utw'abagabo.
Byavuzwe kuri uyu wa kane tariki ya 30 Ukuboza 2021 ubwo hasozwaga Imurikagurisha Mpuzamahanga ryaberaga i Gikondo mu Mujyi wa Kigali, aho Umuryango Mpuzamahanga ufasha kurwanya no gukumira agakoko gatera SIDA (AHF-Rwanda) watangaje ko Udukingirizo tw'abagore twabonetse.
Udukingirizo twatanzwe muri iri imurikagurisha turi muri gahunda ya AHF-Rwanda yo gufasha mu guhashya icyorezo cya SIDA gihitana ubuzima bwa benshi by'umwihariko ku Mugabane wa Afurika.
Nzeyimana Anastase ni umuyobozi muri AHF-Rwanda, avuga ko bagiye muri Expo kugira ngo bafashe igihugu kugera ku ntego z'Umuryango w'Abibumbye zo guhashya SIDA, ari nayo mpamvu bazanye udukingirizo tw'abagore mu rwego rwo kubarinda gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye, yo nyirabayazana yo kwandura indwara zitandukanye zirimo na Virusi itera Sida.
Agira ati:'Twamaze kugeza udukingirizo tw'abagore muri za Condoms Kiosks za AHF-Rwanda aho ziri hose mu Gihugu,Turabizi ko abagore badukeneye kandi ni ngombwa kuko tuzabafasha mu kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zirimo n'icyorezo cya SIDA.'
Umuhoza Chartine Umwe mu bahawe udukingirizo tw'abagore na AHF-Rwanda avuga ko adatewe ipfunwe no gukoresha ako gakingirizo kuko kamurinda ibyago byo kwandura indwara nyinshi zirimo na Virusi Itera Sida.
Umuhuzabikorwa wa Gahunda yo kurwanya SIDA mu Rugaga rw'Abikorera, PSF, Rusanganwa Léon Pierre, avuga ko gufatanya na AHF-Rwanda gutanga udukingirizo tw'abagore muri Expo, ari uko bakeneye guteza imbere ubukungu bw'igihugu bushingiye ku buzima buzira umuze.
Ati 'Kwita ku kurwanya indwara zaba izandura n'izitandura muri PSF ni iby'agaciro kuko igihe tugize ibibazo abikorera bagahitanwa n'izi ndwara cyangwa zikabazahaza, igihugu kiba kihahombera kuko ntibaba bakora, biba ari byiza kubona umufatanyabikorwa mwiza nka AHF-Rwanda barebye kure bazana udukingirizo Tw'abagore, ibi bizafasha umuryango nyarwanda kuboneza urubyaro barushaho kwirinda icyorezo cya Virusi itera Sida.'
Â
The post Expo 2021: Bamwe mu bashaka gukoresha udukingirizo twagenewe abagore basubijwe appeared first on RUSHYASHYA.