FIilime I Bwiza Yamuritswe k'Umugaragaro Mu Nzu Mberabyombi ya Canal Olympia #rwanda #RwOT

webrwanda
0

I BWIZA, ni filime ndende imara iminota 115 yanditswe inayoborwa kubufatanye bwa Nahimana Clemence na Emmanuel Nturanyenabo, amashusho yayo afatwa na Sibomana Gilbert (One Hundred Pixels) yerekanywe kuri uyu wa gatatu, tariki 15 Ukuboza 2021 mu cyumba cya sinema kigezweho kitwa Canal Olympia giherereye Rebero.

I Bwiza ni filime ivuga inkuru y'umukobwa Gatoni Maya, ubarizwa muri koperative ikora ibihangano by'ubwoko bwinshi uhangana na Myasiro, umukire ubagurishiriza ibihangano kuko abona abaha amafaranga make.

Urugamba rwo kuvuganira abahanzi, Gatoni Maya arufatanya n'urwo gutunga umuryango we, kwita kuri musaza we no kuvuza nyina.

Kibonge na Lufonsina mu Muturanyi nabo bari bitabiriye

 

Madame Nahimana Clemence Umuyobozi wa Filime I Bwiza

Iyi filime IBWIZA igaragaza ubwiza bw'u Rwanda, uruhare rw'urubyiruko n'abagore mu iterambere; ni umushinga wa Madame Nahimana Clemence watewe inkunga na Imbuto foundation ifatanyije na UNDP mu mwaka wa 2020 muri gahunda yo kuzahura inganda ndangamuco zagizweho ingaruka n'icyorezo cya Koronavirus (Cultural and Creative industry Recovery Fund)

Igikorwa cyo kumurika filime I BWIZA cyitabiriwe n'intumwa ya Ministeri y'urubyiruko n'umuco Bwana Nyangezi François, ushinjwe iterambere ry'inganda ndangamuco muri iyi Minisiteri. Bwana Nyangezi yashimye ubutumwa bukubiye muri iyi film ndetse anavuga ko bari gukora uko bashoboye kugira ngo abahanzi babone inyungu zivuye mu byo baba bakoze anabwira urubyiruko rwitabiriye iki gikorwa ko biteguye gukomeza gukorana mu rwego rwo guteza imbere uruganda ndangamuco.

Iki gikorwa kandi cyanitabiriwe n'abakunzi ba filime muri rusange nka Mutigana wa Nkunda uherutse kwegukana igihembo muri FESPACO, Clapton Kibonge umunyarwenya ukunzwe na benshi ku mbuga nkoranyambaga, abagize uruhare mu ikorwa ry'iyi film (abakinnyi n'abatekinisiye), Double C Studio, One 100 Pixels na Teebah Film Village bagize uruhare muri tekinike zo kuyikora.
Nyuma yo kwerekanywa mu gihugu (National Premiere), filime I BWIZA ikomeje urugendo rwo kwitabira amaserukiramuco ya sinema hirya no hino ku isi yerekana filime za Africa.

Reba Trailer yayo hano hasi

The post FIilime I Bwiza Yamuritswe k'Umugaragaro Mu Nzu Mberabyombi ya Canal Olympia appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/fiilime-i-bwiza-yamuritsweku-mugargaro-mu-nzu-mberabyombi-ya-canal-olympia/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=fiilime-i-bwiza-yamuritsweku-mugargaro-mu-nzu-mberabyombi-ya-canal-olympia

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)