Gasabo: Abantu 4 bahitanwe n'inzoga z'inkorano zitwa "Umuneza" #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Gasabo mu Murenge wa Kimihurura,mu mudugudu w'intambwe wo mu kagali ka Kimihurura ahazwi nko mu Myembe, haravugwa urupfu rw'abaturage 4 n'abandi 3 bajyanywe mu bitaro, nyuma yo kunywa inzoga z'inkorano mu kabari ko mu rugo rw'umuturage.

Amakuru aravuga ko abapfuye barimo umugore umwe n'abagabo batatu bivugwa ko bazize inzoga yitwa "umuneza".

Abatuye muri uyu mudugudu babwiye itangazamakuru ko ari uburozi bashyiriwemo kuko imyaka bamaze banywa iyi nzoga ntacyo yabatwaye.

Amakuru aravuga ko inzego zishinzwe umutekano n'izishinzwe ubuziranenge zatangiye gukurikirana Iki kibazo.

Amabwiriza y'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe ubuziranenge ateganya ko umuntu wese ufatanwe inzoga z'inkorano zangirizwa muruhame agacibwa amande agenwa n'ubuyobozi bw'inzego z'ibanze, mu gihe ufatanywe ibiyobyabwenge birimo urumogi , kanyanga n'ibindi akurikiranwa n'ingingo ya 263 mugitabo giteganya ibyaha n'ibihano muri rusange.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/gasabo-abantu-4-bahitanwe-n-inzoga-z-inkorano-zitwa-umuneza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)