Abitabye Imana barimo umugore umwe witwa Nyiraminani Angelique. Umugabo mukuru warimo ni Ndihokubwayo Emmanuel w'imyaka 70 n'undi w'imyaka 45 witwa Gahabwa Laurent. Undi wapfuye yitwa Niyitegeka Kizito.
Bose bapfuye mu bihe bitandukanye kuko babiri bashizemo umwuka ku munsi ukurikira Noheli abandi ku wa Mbere tariki ya 27 Ukuboza 2021.
Abaturage bavuga ko bikekwa ko bazize inzoga banyoye yitwa 'Umuneza' igurishwa muri Boutique zitandukanye. Batatu bapfiriye kwa muganga, undi umwe agwa mu rugo mu gihe abandi babiri bayinyoye bari kwitabwaho muri CHUK.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yatangarije IGIHE ko iperereza ryatangiye hagamijwe kumenya intandaro y'urupfu rw'abo bantu.
Ati 'Turasaba abantu kwirinda ibihuha, bategereze ibiza kuva mu iperereza.'
Aho bivugwa ko banywereye iyo nzoga ni mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kimuhurura mu Mudugudu witwa Intambwe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kimihurura, Murebwayire Alphonsine, yabwiye IGIHE ko ba nyakwigendera mbere yo gushiramo umwuka, batakaga mu nda.
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gasabo-abantu-bane-bapfuye-mu-buryo-budasobanutse