Ubuyobozi bw'Akarere ka Gasabo buvuga ko ubugenzuzi bwagaragaje ko ba nyiri inganda bakora ibinyuranye n'ibyanditswe ku byangombwa baba barahawe bajya gutangira gukora inzoga.
Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuziranenge bw'Ibiribwa n'Imiti (Rwanda FDA) cyahise gihagarika inganda z'izo nzoga ziri mu turere twa Bugesera na Rwamagana, hamwe n'abacuruzi bazo.
Iki kigo kandi gitangaza ko kugeza ubu abantu bose bamaze guhitanwa n'inzoga zitujuje Ubuziranenge ari 13, kikaba kiyemeje kuzivana mu baturage hirya no hino mu gihugu hamwe no gufunga inganda zizikora.
Akarere ka Gasabo ku bufatanye n'inzego z'umutekano na ko kakavuga ko kahagurukiye gukurikirana ahacururizwa izo nzoga hose, kugira ngo zifatwe zikurwe mu baturage.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline yagize ati "Ni inzoga zigaragara ko zifite ibirango by'ubuziranenge ariko zikica abaturage, ntabwo ari muri Kimihurura gusa twazivanye, mu Karere aho twazikekaga hose twazikuyeyo".
Ubuyobozi bw'Akarere ka Gasabo burakangurira abacuruzi bose kutongera gucuruza izo nzoga ndetse n'abaturage kutongera kuzinywa, kugira ngo zidakomeza guhitana ubuzima bw'abantu.
Ubuyobozi bw'Akarere ka Gasabo burasaba abaturage kujya batanga amakuru no ku zindi nzoga zicuruzwa abantu bazinywa basinda mu buryo budasanzwe.
Akarere ka Gasabo kavuga ko hazajya habaho gukorana n'inzego zibishinzwe zifite ubushobozi bwo kugenzura ubuziranenge bw'inzoga, kugira ngo abaturage bajye batabarwa hakiri kare.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kimihurura, Murebwayire Alphonsine, avuga ko abanyoye izo nzoga bazinywereye umunsi umwe wa Noheli, ariko bagenda bapfa urusorongo hagendewe ku gukomera k'umubiri wa buri muntu.
Yagize ati "Ibimenyetso bagaragazaga ni bimwe, bababara mu nda ubundi bagahuma amaso, ariko wakurikirana ugasanga bose barazinyoye."