Itangazo Igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z'Amarika cyashyize ahagaragara kuri uyu wa kabiri tariki 07 Ukuboza 2021, rirashinja Gen Abel Kandiho kwijandika mu bikorwa by'urugomo byibasiye abaturage, bityo akaba afatiwe ibihano byo mu rwego rw'ubukungu. Ibyo bihano birimo no gufatira imitungo ya Gen Kandiho, cyane cyane amakonti abyimbye afite mu mabanki yo mu mahanga.
Gen Abel Kandiho ni imwe mu nkoramutima za Perezida wa Uganda,Yoweri K. Museveni, akaba inkoramaraso yahahamuye abaturage. Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yakomeje gushinja urwego ayobora rw'ubutasi mu gisirikari cya Uganda, CMI, kwica, gukomeretsa, gushimuta, gusahura no gufungira ubusa abaturage, cyane cyane abo mu mashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Perezida Museveni, hakiyongeraho gusambanya abagore ku ngufu.
Iryo tangazo rikomeza rivuga ko bimwe muri ibi byaha byakozwe ku mabwiriza ya Gen Kandiho, ibindi arabyikorera ubwe. Si ubwa mbere Leta Zunze Ubumwe z'Amerika zivuze ko inzego z'umutekano muri Uganda zikorera abaturage iyicarubozo. Mu matora aheruka y'umukuru w'igihugu nabwo Amerika yamaganye imyitwarire y'ubutegetsi bwa Uganda buhutaza abayoboke ba Bobi Wine wari uhanganye na Museveni muri ayo matora, ndetse ivuga ko yabayemo uburiganya bukabije.
Gen Abel Kandiho kandi yajujubije Abanyarwanda batuye cyangwa bagenda mu gihugu cya Uganda, abashinja kuba intasi za Leta y'u Rwanda. Benshi barishwe, abandi baramugazwa, abatazwi umubare bafungirwa ahantu hatazwi. Abarokotse ubwo bugome bagiye bahambirizwa bamaze gucuzwa utwabo, bajugunywa ku mupaka w'u Rwanda, nta n'urubanza rubaye ngo bamenye icyo bazira.
Abasesenguzi bavuganye na Rushyashya basanga gufatirwa ibi bihano byo mu rwego rw'ubukungu ari intambwe nziza ariko idahagije, kuko ngo Gen Kandiho yagombye gushyikirizwa Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, akaryozwa ubunyamaswa akorera inzirakarengane.
Gen Abel Kandiho abaye kimwe mu byegera bya Museveni gifatiwe ibihano mu ikubitiro, ariko birashoboka ko mu gihe gito hari n'abandi bazakubitwa akanyafu bazira guhonyora uburenganzira bwa rubanda. Ubu ikigezweho muri Uganda ni ukwica no gufunga abaturage, cyane cyane abo mu idini ya Islam, babashinja gukorana n'umutwe wa ADF. Nyamara abazi neza amayeri ya Perezida Museveni n'ibyegera bye bahamya ko ibisasu bimaze iminsi biturika muri Uganda byaba bitegwa na CMI ubwayo, hagamijwe kubona urwitwazo rwo kwikiza abo Leta idashaka, no kohereza ingabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
The post Gen Abel Kandiho ukuriye ubutasi mu gisirikari cya Uganda abimburiye ibyegera bya Perezida Museveni mu gufatirwa ibihano bikarishye kubera urugomo bakorera inzirakarengane appeared first on RUSHYASHYA.