Imiryango itandukanye nka Plan International yigishije impunzi ziri mu nkambi ya Mugombwa ibijyanye n'isuku, kurwanya imirire mibi no gufatanya inshingano ku bashakanye nk'umusemburo wabageza ku iterambere n'imibereho myiza. Amasomo yahawe impunzi, ninayo yahawe abaturiye inkambi.
Mu byo bigishijwe harimo kwikorera uturima tw'igikoni, korora amatungo magufi n'ibijyanye n'isuku n'isukura, nka zimwe mu ngamba zabafasha kurwanya imirire mibi n'igwingira ku bana. Ibi byose ariko kubishyira mu bikorwa bisaba ko baba bafite amazi, nyamara nta muyoboro wa WASAC ugera muri aka gace ndetse n'amazi bavoma mu gishanga, uretse kuba atari n'amazi afite isuku no kuhagera birabagora kuko ari kure.
Bamwe mu baturage twaganiriye, basaba ubuyobozi bw'akarere ka Gisagara, ikigo gishinzwe amazi n'isukura ndetse n'abandi baterankunga ko babafasha bakabona amazi bityo amasomo meza bize ntakomeze gukomwa mu nkokora no kubura amazi.
Mukamana wo mu mudugudu wa Migina mu kagari ka Mugombwa muri uyu murenge wa Mugombwa, avuga ko kutabona amazi meza ari ikibazo ku mibereho myiza yabo, kuko no kubona ayanduye bashobora gusukura mbere yo kuyakoresha nabyo bibasaba gukora urugendo rurerure.
Habimana Jean wo mu mudugudu wa Bishya muri aka kagari we avuga ko ibijyanye n'isuku, gutegura indyo yuzuye no kurwanya imirire mibi, batabigeraho mu gihe kubona amazi bibakomerera cyane.
Ku ruhande rw'ubuyobozi bw'Akarere ka Gisagara, umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Dusabe Denise, avuga ko ikibazo bakizi kandi batabatereranye kuko hari umuyoboro ugiye gukorwa, wazarangira bakazahita babona amazi.
Bigishijwe gukora byinshi bihindura imibereho yabo ariko amazi yabaye imbogamizi