Goma-DRC : Biraye mu mihanga bakora imyigaragambyo bamagana ko Polisi y'u Rwanda yazajyayo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa mbere tariki 20 Ukuboza 2021 nibwo ibikorwa hafi ya byose mu Mujyi wa Goma byahagaze, abaturage bajya mu myigaragambyo yo kwamagana Igipolisi cy'u Rwanda bivugwa ko kigiye koherezwa muri uriya Mujyi urangwamo umutekano mucye ukorwa n'amabandi yitwaje intwaro.

LA LUCHA ivuga ko bateguye iyi myigaragambyo kugira bakangure Leta ya Congo isa nk'iyatereranye iki gihugu ikigabiza abanyamahanga, bavuga ko RD Congo imeze nk'iyagurishijwe.

Bavuga ko Polisi ya RD Congo n'iy'u Rwanda kuwa 13 Ukuboza 2021 basinyanye amasezerano arimo ko Polisi y'u Rwanda izajya gufasha gucunga umutekano mu Mujyi wa Goma ibintu bafata nko kugurisha igihugu.

Polisi ya RD Congo (PNC) yahakanye aya makuru itangaza ko batarenga ku Itegeko Nshinga ngo bazane Abapolisi b'amahanga kuza gucungayo umutekano, ihakana ko ayo masezerano atabayeho.

Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye amashusho yerekana ibikorwa by'imyigaragambyo iri kubera muri uriya mujyi wa Goma.

Abiraye mu mihanda, bashyiraga ibintu binyuranye mu muhanda nk'amabuye bayifunga ngo hatagira utambuka.

Amakuru avuga ko iyi myigaragambyo yaturutse ku mujinya w'abatuye mu Mujyi wa Goma nyuma batewe n'uruzinduko Umuyobozi wa Polisi ya DRC, General Amuli Bahigwa Dieudonne yagiriye mu Rwanda mu cyumweru gishize.

Nyuma ya ruriya ruzinduko, hari amakuru yavuzwe ko hari itsinda ry'Abapolisi b'u Rwanda bazajya i Goma gufatanya n'Abapolisi ba kiriya Gihugu gucunga umutekano.

Abamagana iby'uko Polisi y'u Rwanda ijya gutanga umusada i Goma bavuga ko byaba ari ukugurisha Igihugu cyabo.

Umwe mu bari muri iyi myigaragambyo, yagize ati 'Mu Gihugu cyacu dufite Igisirikare n'Igipolisi bikomeye ariko ntitwumva impamvu Abanyarwanda bagiye kuza kuducungira umutekano.'

Gusa Umuyobozi wa Polisi ya DRC, General Amuli Bahigwa Dieudonne aherutse kwamagana iby'ariya makuru y'uko Polisi y'u Rwanda izajya muri DRC.

Ubwo yaganiraga n'Abanyamakuru, General Amuli Bahigwa Dieudonne yagize ati 'Mu masezerano twagiranye na Polisi y'u Rwanda ntiharimo kuzana itsinda ry'abapolisi babo mu mujyi wa Goma kuko sinjye usinya ayo masezerano kuko ntabifitiye ububasha.'



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/7/Goma-DRC-Biraye-mu-mihanga-bakora-imyigaragambyo-bamagana-ko-Polisi-y-u-Rwanda-yazajyayo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)