Babisabwe kuri uyu wa 3 Ukwakira 2021 mu muhango wo gutanga impamyabumenyi ku nshuro ya gatandatu ku banyeshuri 1313 basoje icyiciro cya kabiri cya kaminuza, 487 barangije icyiciro cya gatatu (masters) ndetse na 245 barangije amasomo yihariye mu bijyanye n’uburezi.
Umuyobozi w’iyi Kaminuza, Prof Tombola M. Gustave, yashimiye aba banyeshuri umurava bagize bakabasha gusoza amasomo mu bihe bigoranye bya Covid-19.
Yakomeje ati “Nimushakishe amahirwe hirya no hino, mujye mugerageza gukemura ibibazo ndetse n’imbogamizi muhura nazo kuko ari ryo banga ryo kugera ku nsinzi no guhanga udushya. Nimugende mutangire ubuzima bushya kandi muzagire ahazaza heza.”
Umuyobozi wungirije ushinzwe Amasomo, Prof Robert E. Hinson, yavuze ko kugira amatsiko ari ryo zingiro ryo kuvumbura ibintu bishya no guhanga udushya bityo ko mu gihe abarangije babikoresha nk’intwaro, bazahindura byinshi muri sosiyete.
Yongeyeho ati “Ndabizi mwese mukoresha imbuga nkoranyambaga, ntimukajye mwihutira kuvuga ku bintu byose abantu banditse, ushobora kuzandika ku kintu runaka ukabura amahirwe y’akazi gakomeye.”
“Ikindi mujye mumenyana n’abandi, ubu mwarangije muri abanyeshuri barenga 2000, fata nimero zabo mukomeze muvugane kuko ntabwo wamenya aho amahirwe azava.”
Abarangije muri iyi kaminuza bize amasomo arimo uburezi, icungamutungo, ibaruramari, ubukungu, ikoranabuhanga n’itumanaho, amategeko, n’ayandi, aho kuva mu 2015 Kaminuza ya Kigali yatanga impamyabumenyi bwa mbere imaze gushyira ku isoko abize aya masomo barenga ibihumbi bitandatu.
Umujyanama Mukuru mu by’Ikoranabuhanga muri Minisiteri y’Uburezi, Eng. Gatabazi Pascal, yashimiye iri shuri ku bwo gutanga umusanzu mu burezi bw’u Rwanda no mu bushakashatsi, asaba abarangije amasomo, cyane abize ajyanye n’uburezi, kuzana impinduka.
Yongeyeho ati “Imyigire yanyu yahungabanyijwe n’icyorezo, ariko nubwo mwahuye n’izo mbogamizi mwarize kandi murarangije. Nk’uko rero benshi babivuze mufate ubumenyi mukuye muri kaminuza mubujyanye hanze mufatirane amahirwe kugira ngo muzagire ejo hazaza heza.”
Umunyeshuri wahize abandi, Sinamenye Jean Bosco, warangije mu cyiciro cya kabiri mu icungamutungo yavuze ko agiye gukoresha ubumenyi avanye muri kaminuza kinyamwuga.
Ati “Ngiye gufatanya n’abandi banyarwanda gukora kinyamwuga mu byo nize. Mfite ikigo nashinze kizafasha abandi kumenya ibijyanye n’icungamari birimo imisoro, ubugenzuzi bw’imari, bamenye uko amafaranga ashakwa ni uko akoreshwa neza ku buryo bizagira akamaro muri sosiyete.”
Abanyeshuri 20 nibo bahembwe nk’abahize abandi, aho batatu ba mbere buri wese yahawe miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda na Banki ya Kigali, abandi bahembwa mudasobwa bigizwemo uruhare na Cogebanque, Radiant, Prime na Study in Rwanda.
RwandAir yatanze itike y’indege mu gihe NPD yemeye imenyerezamwuga ku banyeshuri batatu.
source : https://ift.tt/3IkTJJH