Guhatirwa komorwa no kurisha amenyo; irindi hohoterwa rikorerwa abangavu babyaye imburagihe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bamwe mu bangavu bo mu Karere ka Huye batewe inda imburagihe bavuga ko bahuye n'ibibazo birimo gutotezwa no gutereranwa n'imiryango yabo by'umwihariko bagaragaza akababaro baterwa n'uko ababyeyi babo babahatira kongera kuryamana n'abagabo babateye inda kugira ngo 'babomore' ndetse n'abana babo bamere amenyo icyo bita 'kurisha amenyo'.

Ngo babibategeka bababwira ko ari ko bimeze mu muco nyarwanda kandi bagomba kubikora uko byagenda kose.

Iki kibazo bakigaragarije umuryango witwa 'Family Circle Love Lab Organization (FCLLO), ukora bikorwa byo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abagore n'abakobwa.

Nakabonye Dative uyobora uwo muryango yabwiye IGIHE ko ubwo bahuguraga abangavu babyaye imburagihe, bagaragaje ko bahohoterwa nyuma yo kubyara kuko ababyeyi babo babahatira kuryamana n'abagabo babateye inda kugira ngo babomore ndetse n'abana babo bazamere amenyo.

Ati 'Twahuguye abakobwa babyariye iwabo bagera kuri 200 n'abagore 100, muri abo bakobwa harimo abatubwiye ko nyuma yo kubyara ababyeyi babo babashishikariza kujya kwiyomoza no kujya kurisha amenyo, bavuga ko babawiye ko iyo batabikoze umwana aba umuhanga [nta menyo amera].'

'Kwiyomoza ngo biri mu muco nyarwanda aho bemera ko umugore nyuma yo kubyara iyo adahuye n'umugabo [uwamuteye inda] ngo bakore imibonano mpuzabitsina ngo adakira igikomere aba yatewe no kubyara. Ibyo hari abana b'abakobwa babitubwiye, ni ubwa mbere natwe twari tubyumvise bidukora ku mutima twumva ko hari ahantu tutaragera mu gucukumbura ibiri mu muco wacu bikomeza gutiza umurindi ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abagore n'abakobwa.'

Nakabonye yasobanuye ko abo bangavu bagaragaje ko baterwa agahinda n'uko babihatirwa n'ababyeyi babo kandi bakabatera ubwoba ko utazabikora atazakira neza igisebe yatewe no kubyara kandi umwana we azaba umuhanga.

Ati 'Hari abahita bongera gusama cyangwa bakandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ndetse n'agakoko gatera Sida ku buryo usanga bavanamo ingaruka mbi nyinshi.'

Umwe mu bangavu bo mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye byabayeho yabwiye IGIHE ko umubyeyi we yamutegetse kujya gushaka umugabo babyaranye kugira ngo amwomore birangira amuteye indi nda.

Ati 'Mama ni we wambwiye ko ntitutaryamana ntazakira neza igisebe kandi n'umwana atazamera amenyo. Uwo mugabo namumbwiye ko mushaka duhurira mu mujyi turaryamana ahita antera inda. Ikibazo cyarushijeho gukomera kuko nabyaye indahekana, abo mu muryango bose baranyanze ngo ndi ikirara, bituma mbaho nabi kuko n'uwo mugabo ntacyo amfasha kandi twarabyaranye abana babiri.'

Umubyeyi w'uwo mwangavu na we avuga ko yari asanzwe azi ko mu muco nyarwanda umugore utomowe n'umugabo babyaranye adakira igisebe kandi n'umwana wabo atamera amenyo.

Ati 'Niko umuco nyarwanda wamye uvuga ko iyo umubyeyi wabyaye umugabo atamwomoye adashobora gukira neza ahora ava amaraso kandi n'umwana atamera amenyo. Nyuma yo kuduhugura ko ibyo bitakijyanye n'igihe tugezemo narabisobanukiwe ko kubikora ari uguhohotera umugore, ubu ntabwo nabisubira kandi n'abagifite iyo myumvire nabasaba guhinduka.'

Nakabonye avuga ko kugira ngo iryo hohoterwa rishingiye ku muco ricike bisaba ko abantu babishinzwe bakora icukumbura n'ubushakashatsi bakamenya ibiri mu muco nyarwanda biritiza umuri bakabitangaho inyigisho.

Ati 'Ni byiza ko twigisha ibyo bintu tukabivugaho kandi tukabivuga ku buryo busobanutse tukabibwira abantu tukaganira n'ababyeyi kugira ngo basobanukirwe n'ibyo bintu bashoramo abana kuko bishinze imizi mu bantu bakuru.'

Umukozi w'Akarere ka Huye ushinzwe uburinganire n'iterambere ry'umuryango, Dusabeyezu Christine, yavuze ko icyo kibazo batari basanzwe bakizi ariko bagiye gushyira hamwe mu kugikumira.

Ati 'Twari dusanzwe tuzi ko ababyeyi bahatira abakobwa babo gusanga abagabo babateye inda ariko ibyo komorwa no kurisha amenyo bwo ni ubwa mbere mbyumvise, gusa nshingiye ko hari Abanyarwanda benshi bakiziritse ku muco ntabwo twabihakana kuko buriya uwabigaragaraje yarabibonye.'

Yakomeje avuga ko bagiye gushishikariza ababyeyi gukomeza inshingano yo kurera neza no kwirinda guhohotera abana. Yasabye abakobwa ko uhuye n'ihohoterwa cyangwa akabona umubyeyi we ari kumuhata kujya kuryamana n'abagabo akwiye guhita abimenyesha ubuyobozi kugira ngo bumurengere.

Mu minsi ishize tariki ya 24 Ukuboza 2021 Association Modeste et Innocent (AMI) yahurije hamwe imiryango itari iya Leta igera kuri 32 kugira ngo barebere hamwe uko bahuza imbaraga mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina himakazwa ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye hagati y'abashakanye.

Mu bahagarariye iyo miryango baganiriye na IGIHE bavuze ko ari ubwa mbere bumvise iryo hohoterwa rikorerwa abangavu babyaye imburagihe.

Gusa biyemeje ko bagiye kugikurikirana aho bakorera ari nako batanga inyigisho ku babyeyi kugira ngo abagifite uwo muco bawucikeho.

Mu Karere ka Huye imibare igaragaraza ko muri uyu mwaka, abangavu 71 batewe inda imburagihe batarageza ku myaka 18 y'amavuko naho abarenga 300 baziterwa bayirengeje.

Mu bangavu bo mu Karere ka Huye batewe inda hari abavuga ko bahatiwe n'ababyeyi kongera kuryamana n'abazibateye
Dative Nakabonye uyobora FCLLO yavuze ko hari abangavu babyara bagahatirwa kuryamana n'abagabo babateye inda kugira ngo babomore ndetse n'abana babo bazamere amenyo
Nyirabizimana Emertha ushinzwe gahunda muri AMI yavuze ko bahurije hamwe imiryango itandukanye ngo barebere hamwe uko bahuza imbaraga mu gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

[email protected]




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/guhatirwa-komorwa-no-kurisha-amenyo-irindi-hohoterwa-rikorerwa-abangavu-babyaye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)