Guinea : Umusore akurikiranyweho gusambanya nyina yarangiza akamwica urw'agashinyaguro #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu musore bivugwa ko yishe nyina ubwo yari amaze kugerageza kumusambanya muri uku kwezi k'Ukuboza. Abatuye Boubouya bose batangajwe n'ibyabaye muri uyu muryango.

Uwishwe ni Aissatou Sow,wari nyina w'abana 07 harimo abakobwa 05 n'abahungu 02.

Komanda Jean Balla Onivogui, Sous-préfet wa Ouré Kaba yagize ati'Nabimenyeshejwe na brigadier wa sitasiyo ya gendarmerie ya Sitakoto ko uwo musore yishe nyina. Uwishwe, Aïssatou Sow, ni nyina w'abana barindwi (7) barimo abakobwa batanu (5).

Ababibonye bavuga ko uyu mwicanyi yagerageje gufata ku ngufu nyina. ubwo yagerageza gutoroka, urubyiruko rwamwirukankanye rumukubita inkoni nyinshi."

Uwakoze icyaha yarafashwe ajyanwa i Mamou fite umuhoro n'inkoni yakoresheje yica nyina.

Ku mpamvu zatumye uyu musore yica nyina, impaka ziratandukanye. Abantu bamwe batekereza ko uyu ari igitambo cy'impera z'uyu mwaka, abandi ku rundi ruhande basobanura ko gukoresha ibiyobyabwenge cyane bishobora gutuma umuntu akora amahano nkaya.



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Guinea-Umusore-akurikiranyweho-gusambanya-nyina-yarangiza-akamwica-urw-agashinyaguro

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)