Guverineri Gasana yashimiye uruhare rw'abikorera mu bikorwa by'ikingira rya Covid-19 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi yabigarutseho mu Karere ka Rwamagana ubwo hasozwaga icyumweru cy'ubukangurambaga bwakorwaga n'Urugaga rw'abikorera (PSF) mu Ntara y'Iburasirazuba. Iki cyumweru PSF ikaba yari yariyemeje ko buri muntu wese wikorera azajya abanza kubaza umukiliya ati 'Ese warikingije?'

Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, yashimiye PSF ku bukangurambaga yakoze, avuga ko bakurikiranye uko bwagenze bagasanga bwaratanze umusaruro hirya no hino mu mirenge.

Ati 'Nk'ejo nari ndi i Ngoma ahari hari abagorozi, Abahamya ba Yehova n'abandi bavuga ngo ntibakwiriye kwinkingiza, twafashe umwanya turabigisha kuva Saa munani bemeye kwikingiza mu ma saa Cyenda, bafashe isaha imwe yo kwikingiza.'

Yavuze ko ubukangurambaga ari ingenzi cyane muri iki gihe kuko bwongera gushyira abantu mu myumvire ikwiriye, atanga urugero rwa Bugesera, aho abantu 90 bari barinangiye bakingiwe.

Ati 'Twanagiye Nyagatare hakingirwa abantu 150 na Gatsibo na Kayonza niko byagiye bigenda, ni byiza rero ko ubukangurambaga nk'ubu bukorwa, nibura turabara abantu barenga 500 bikingije kubera ubu bukangurambaga kandi turabashimira cyane.'

Umuyobozi w'Urugaga rw'Abikorera mu Ntara y'Iburasirazuba, Ndungutse Jean Bosco, yashimiye abikorera bagiye bubahiriza amabwiriza yo kwikingiza no gukangurira ababagana kubikora.

Ati 'Twakoze inama tubyemeranywaho twese twemera gufata iki Cyumweru cy'ubukangurambaga bwo kubwira bagenzi bacu kwikingiza, niba umucuruzi ari mu iduka akakira umukiliya akamusuhuza ubundi akamubaza niba yarikingije, umukiliya yajyaga mu maduka atatu bamubaza icyo kibazo nawe agahita abona ko kwikingiza bikwiriye.'

Mugabo Delphin yavuze ko iki cyumweru cyatumye nk'abacuruzi nabo ubwabo bikubita agashyi bongera gushyiraho zituma birinda Covid-19, zirimo aho gukarabira no kwibutsa ababagana guhana intera.

Imibare y'abandura COVID-19 mu Rwanda ikomeje gutumbagira cyane, mu minsi irindwi hamaze kwandura abantu 6 373 bangana na 5%.

Guverineri Gasana yashimiye uruhare rw'abikorera mu bikorwa by'ikingira



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/guverineri-gasana-yashimiye-uruhare-rw-abikorera-mu-bikorwa-by-ikingira-rya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)