Ni inama ije ikurikira iyabereye mu Ntara y'Iburasirazuba, iyi ikaba ibereye mu Majyaruguru kugira ngo harebwe uko umutekano w'umupaka wifashe.
Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba Emmanuel K. Gasana avuga ko barebeye hamwe aho imyanzuro yafashwe ubushize igeze ishyirwa mu bikorwa, kungurana ubumenyi ku mikorere n'imikoranire byatuma bashobora gukumira no kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka binyuze mu nzira zitemewe n'amategeko.
Mu myanzuro y'ubushize bari biyemeje guhugura Inkeragutabara ndetse na bamwe mu rubyiruko kugira ngo bafashe mu kurinda ahantu hari ibyuho hakunze guca magendu ndetse n'abantu bagenda nijoro mu buryo bunyuranyije n'amategeko ndetse no kureba ahantu hari ibyambu bitemewe kugira ngo hategurwe abantu bahabwe amahugurwa ndetse banahabwe ubushobozi bwo kurinda ibyo byambu.
Mu byaganiriwe uyu munsi rero harimo kureba umusaruro wabyo kuko abarinzi b'ibyambu bashyizweho mu Ntara y'Iburasirazuba ndetse no mu Majyaruguru mu turere dukora ku mupaka.
Ikindi kwari ukureba ahakiri ibyuho cyane mu gukurikirana abantu bagura ibicuruzwa n'inzoga zitemewe kuko ari bo batuma ababyinjiza mu gihugu batabivamo.
Guverineri Gasana ati “Bariya bantu bakora magendu cyangwa abakoresha inzira zitemewe n'abaca muri ibyo byambu hari abantu bashyira ibintu bakomeye, turagira ngo rero dukurikirane kugera kuri wa muntu ubigura uba watumye abo bantu babikora.”
Banarebye ku mikorere y'amaguriro yagiye ashyirwa mu turere twegereye imipaka niba koko abaturage bayitabira cyangwa bakijya gushakira muri Uganda ibidafite ubuziranenge.
Banarebye aho umuhigo w'umudugudu utarangwamo icyaha abaturage basinyanye n'abayobozi aho ugeze weswa.
Guverineri Gasana avuga ko banarebye niba hashobora gushyirwaho abantu bihariye bagenzura magendu n'ibiyobyabwenge byinjira mu gihugu mu muhora wa kabiri mu turere twa Gatsibo na Kayonza kuko hari ibishobora kunyura mu rihumye abarinzi b'ibyambu bakabijyana muri utwo turere.
Kuva abarinzi b'ibyambu bashyirwaho mu Karere ka Nyagatare, kuva muri Nzeri kugeza mu Gushyingo 2021, abantu 232 bashyikirijwe inkiko nyuma yo gufatwa binjiza ibiyobyabwenge mu gihugu.
Hari kandi abantu 98 bashyikirijwe inkiko kubera kwinjiza magendu mu gihugu, naho abantu 962 bafashwe banyura mu nzira zitemewe n'amategeko.
source : https://ift.tt/3lWDYPn