Hafashwe babiri bakekwaho gutanga ruswa no kugurisha abana ibisindisha - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba bagabo batawe muri yombi ku wa Gatandatu tariki ya 4 Ukuboza 2021. Umwe akurikiranyweho gushaka gutanga ruswa ingana na 100 000 Frw.

Uyu mugabo ngo yagerageje guha umupolisi iyi ruswa, nyuma yo gutsindwa ikizamini cyo gutwara ibinyabiziga kugira ngo yemererwe kuzaruhabwa.

Uyu mugabo yafatiwe ahaberaga ibizamini mu Murenge wa Byumba mu Karere ka Gicumbi. Amaze gufatwa yavuze ko gutanga ruswa yabitewe n’uko yari amaze gukora inshuro nyinshi ashaka uruhushya rwa burundu rwo gutwara moto ariko agatsindwa.

Ati “Nafashwe ejo ubwo nageragezaga guha ruswa abapolisi bakoreshaga ibizamini. Ubwo nari ngeze ku kizamini cyo guca mu makona na moto sinabashije kubyitwaramo neza ari nabyo byatumye nshaka guha abapolisi 100 000Frw kugira ngo banyemerere gukomeza ariko ntibyampiriye kuko bahise banyambika amapingu banzana kumfunga.”

Mugenzi we bafatiwe umunsi umwe, we yatawe muri yombi afatiwe aho akorera kuri restaurant iherereye mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo. Yafashwe nyuma y’uko inzego z’umutekano zisanze muri iyi restaurant harimo abana bahawe ibisindisha.

Gusa uyu mugabo mu kwiregura yavuze ko nta bana yigeze aha ibisindisha ko ndetse ko batigeze basohokera muri iyi restaurant.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yasabye abifuza gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga kunyura mu nzira zemewe n’amategeko bakirinda guca mu nzira z’ibusamo.

Ati “Polisi irasaba abantu bumva ko bashobora kwishyura umupolisi amafaranga kugira ngo babone impushya zo gutwara ibinyabiziga, guhindura iyo myumvire idahwitse. Hari inzira Leta yateganyije unyuramo wishyura iyo ugiye gukora ikizamini ndetse n’iyo utsinze ugiye kwishyura uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga. Ubundi buryo bwose wakoresha wishyura ni ruswa kandi burahanirwa ku mpande zombi.”

CP Kabera yakomeje ashimira abapolisi banze kwakira ruswa. Ati “Iki ni igikorwa cyiza kandi kiri mu nshingano za buri mupolisi, uko akwiye kwitwara mu buryo bw’ubunyamwuga agomba kurwanya icyaha icyo ari cyo cyose harimo na ruswa.”

“Mu kazi k’abapolisi ka buri munsi bashinzwe kugenzura ko amategeko yubahirizwa kandi babihererwa impanuro mbere y’uko batangira akazi.”

Ku bijyanye n’abana basanzwe mu kabari banywa ibinyobwa bisembuye, CP Kabera yavuze ko byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage ubwo aho urwo rubyiruko rwari ruteraniye humvikanamo imvururu.

Ati “Twahawe amakuru ubwo humvikanaga imvururu mu restaurant iherereye mu Murenge wa Kimihurura, aho Polisi yageze igasanga harimo abantu bagera kuri 14 aho icumi muri bo bari batarageza ku myaka y’ubukure.”

“Polisi ubwo yabapimaga yabasanzemo umusemburo wa alcohol n’ubwo ari nyir’iri Restaurant n’abana ubwabo bahakanaga ko batigeze banywa ibisindisha. Icyakurikiyeho ni uko uyu mugabo yahise ashyikirizwa ubutabera kugira ngo akurikiranwe.”

CP Kabera yakomeje agira inama ba nyir’utubari kujya babanza bakamenya ikigero cy’abo bagiye kugurisha inzoga, abo bashidikanyijeho bakababaza ikibaranga kugira ngo bamenye neza imyaka bafite ko ibemerera kuba bagurishwa ibinyobwa bisembuye.

Aba bagabo uko ari babiri bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakomeze iperereza ku byo bakurikiranyweho.

Uyu mugabo yafashwe akurikiranyweho gutanga ruswa
Akurikiranyweho kugurisha abana ibisindisha



source : https://ift.tt/3pvoCT1
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)