Hagati ya Mashami Vincent na Jimmy Mulisa umwe ashobora gusimbura Eric Nshimiyimana wasezerewe n'ubuyobozi bwa AS Kigali, ni nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports 2-1 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunsi wa 9 wa shampiyona y'u Rwanda wasize ikipe ya AS Kigali itozwa na Eric Nshimiyimana asezerewe n'ubuyobozi bw'iyi kipe nk'uko amakuru atugeraho abitangaza, uyu mutoza ashobora gusimburwa na Jimmy Mulisa cyangwa Mashami Vincent.

Gusezererwa kwa Eric Nshimiyimana byaturutse ku mukino ikipe ye ya AS Kigali yari yakiriyemo Rayon Sports kuri Sitade ya Kigali, ikipe ya Rayon Sports ikaba yatsindiwe na Yussef Rharb na Manasse Mutatu Mbedi naho kuri AS Kigali yo yatsindiwe na Bishira Latif.

Nubwo nta ruhande rw'ubuyobozi bwa AS Kigali bwemeje aya makuru, ikinyamakuru RUSHYASHYA cyamenye ko Eric wari umutoza mukuru yungirijwe na Mutarambirwa Djabil baraye bahawe amabaruwa abasezerera ku gutoza ikipe y'abanyamujyi.

Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru kandi andi makuru ahari aravuga ko ubuyobozi bwa AS Kigali bwatangiye ibiganiro na Jimmy Mulisa wahoze mu batoza ba AS Kigali ariko akaza gusezera kuri uyu mwanya kubwo kuba yari afite imirimo myinshi.

Andi makuru kandi aravuga ko umutoza Mashami Vincent usanzwe ari umutoza w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi, biravugwa ko nawe ashobora kuba umwe mu batoza ikipe ya AS Kigali yifuza guha akazi ko gukomeza kuyobora iyi kipe y'abanyamujyi.

Eric Nshimiyimana waraye asezerewe kuri uyu mwanya assize ikipe y'abanyamujyi iri ku mwanya wa gatatu, aho mu mikino 9 ya shampiyona ayisigye amanota 16.

Muri iyo mikino Eric yatsinze imikino 4 anganya indi 4 atsindwa umukino umwe, yatsinze ibitego 16 atsindwa 9 ubu izigamye ibitego birindwi.

The post Hagati ya Mashami Vincent na Jimmy Mulisa umwe ashobora gusimbura Eric Nshimiyimana wasezerewe n'ubuyobozi bwa AS Kigali, ni nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports 2-1 appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/hagati-ya-mashami-vincent-na-jimmy-mulisa-umwe-ashobora-gusimbura-eric-nshimiyimana-wasezerewe-nubuyobozi-bwa-as-kigali-ni-nyuma-yo-gutsindwa-na-rayon-sports-2-1/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=hagati-ya-mashami-vincent-na-jimmy-mulisa-umwe-ashobora-gusimbura-eric-nshimiyimana-wasezerewe-nubuyobozi-bwa-as-kigali-ni-nyuma-yo-gutsindwa-na-rayon-sports-2-1

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)