Hakomeje gukorwa ubukangurambaga bufasha ababaswe n'ibiyobyabwenge n'Uburara kubivamo burundu #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuryango utegamiye kuri leta urwanya ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge ndetse ukanafasha ababaswe na byo, Purpose Rwanda, watangije ubukangurambaga bw'imyaka itanu buzafasha abagera ku bihumbi 30 kubireka.

Umuyobozi wa NRS, Mufulukye Fred yavuze ko bagiye gufatanya na Purpose Rwanda mu kugabanya ikoreshwa ry'ibiyobwabwenge n'ingaruka bitera

Ubu bukangurambaga bwamuritswe kuri uyu wa 17 Ukuboza 2021, buzatangirana na 2022 kugeza mu 2027, aho bufite intego yo gufasha abantu 30.000 babaswe n'ibiyobyabwenge, inzoga, abakora ubuzererezi cyangwa uburaya kubivamo burundu bagasubira mu buzima busanzwe.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya Purpose Rwanda, Agaba Bruno, yavuze ko bateganya ko byibura buri mwaka bazajya bafasha abantu 5000, kuko byagaragaye ko benshi mu babaswe n'ibiyobyabwenge bagerageza kwiyahura abandi bagakora ibikorwa bigira ingaruka ku bandi birimo ubujura, ubwicanyi, gufata ku ngufu, urugomo n'ibindi.

Pastor Theogene Niyonshuti nawe ni umwe mubafashamyumvire ati'Gukira ibiyobyabwenge ni Urugendo'

Yakomeje agira ati 'Ku bw'ibyo Purpose Rwanda iri hano kugira ngo yubake u Rwanda rufite intego rutarangwamo ibiyobyabwenge.'

Agaba yavuze ko buri cyumweru Purpose Rwanda yakira byibura abantu 25 babaswe n'ibiyobwabwenge, uburaya ndetse n'inzoga ku buryo babona ko hakenewe ubufatanye bw'abaturage, imiryango, inzego za leta, abikorera ndetse n'imiryango itegamiye kuri leta kugira iki kibazo kirandurwe burundu.

Umwe mu bagore baretse uburaya wafashijwe na Purpose Rwanda yavuze ko mbere akibukora yari yariyanze, yiyahuza ibiyobyabwenge buri munsi kugeza ubwo yagerageje no kwiyahura inshuro ebyiri ntibyamuhira.

Yakomeje avuga ko yahuye na Purpose Rwanda baramufasha hamwe n'abandi bari bahuje umwuga bahana ubuhamya na we asohora agahinda kose yari afite mu mutima, abona abantu bamwereka urukundo areka uburaya n'ibiyobyabwenge.

Ubu asigaye akora nk'umufashamyumvire ufasha abandi kubireka ndetse bikaba binamutunze we n'umwana we, aho no muri ubu bukangurambaga azafasha benshi babaswe n'ibiyobyabwenge kubivamo.

Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu cy'Igororamuco, NRS, Mufulukye Fred, yavuze ko bazafatanya n'uyu muryango muri ubu bukangurambaga asaba ko buri wese yagira iki kibazo icye kugira ngo ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge cyane cyane mu rubyiruko ricike.

Ati 'Dukwiriye kumva yuko twese iki kibazo kitureba nk'abanyarwanda kandi ko n'igisubizo kizava muri twe.'

Ubu bukangurambaga buzagera mu gihugu hose, aho mu bizakorwa harimo gukora ubushakashatsi kuri iki kibazo, gushyira imfashanyigisho mu mashuri cyane cyane ayisumbuye, gutangiza byibura ikigo ngororamuco kimwe muri buri ntara, gutegura abakize kugaruka muri sosiyete n'ibindi.

The post Hakomeje gukorwa ubukangurambaga bufasha ababaswe n'ibiyobyabwenge n'Uburara kubivamo burundu appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/hakomeje-gukorwa-ubukangurambaga-bufasha-ababaswe-nibiyobyabwenge-nuburara-kubivamo-burundu/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=hakomeje-gukorwa-ubukangurambaga-bufasha-ababaswe-nibiyobyabwenge-nuburara-kubivamo-burundu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)