Kuri uyu wa gatanu tariki ya 10 Ukuboza 2021, Urukiko rw'i Paris mu Bufaransa ruburanisha imanza nshinjabyaha, rwakomeje kumva abatangabuhamya bazi Claude Muhayimana, mu batanze ubuhamya harimo Padiri Canisius Niyonsaba uba mu Bufaransa na Padiri François Kayiranga uba mu Butaliyani bombi bakaba bagaragaje ko mu gihe bamaranye n'uregwa batamubonye atwaye interahamwe cyangwa ajya mu bitaro byishe Abatutsi.
Padiri Canisius Niyonsaba yavutse mu 1968. Yamenye Muhayimana muri mata 94,yahamagajwe na perezida w'Urukiko ku bubasha ahabwa n'amategeko..
Yavuze ko mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi mu Kivu hazengurukaga ubwato bw'abicanyi buhiga abagerageza guhunga Nyamishaba, hatewe n'abitwaje intwaro gakondo Ntiyabonye Claude Muhayimana i Nyamishaba yamubonye iwe gusa.
Yemeje avuga ko kandi ubwo Turquoise yazaga mu mpera za Kamena 1994, atigeze Claude Muhayimana akorana nayo.
Perezida aramubaza ati 'Wabonye Claude akorera Caritas igihe wari uhari?
Padiri Canisius: Oya ni padiri Kayiranga wabimbwiye nyuma ya 94 ko maze kugenda yahaye akazi Claude Muhayimana.
Perezida: Cardinal Echigaray aza wari uhari?
Padiri Canisius: Simbyibuka.
Perezida:Hari abapadiri b'abahutu bahaniwe ibyaha bya jenoside ibi ubivugaho iki?
Padiri Canisius: Njye mpora n'ishinja ko nta cyo nakoze. Ni gute ibintu byageze hariya? Ni culpabilité y'abapadiri.
perezida: Hejuru ya 90% bari abakristu ni gute bishe?
Padiri Canisius: Hano i Bulayi habaye intambara zingana iki? ntihari abakristu benshi? Ikibazo ni uko abantu babatizwa ariko batarahindutse. N'iwacu ni ko byagenze. Abo bantu rero sekibi abinjiramo bagakora ishyano (l'innommable).
Perezida: Hari icyo wongeraho?
Padiri Canisius: Ukuri n'ubutabera ni byo byonyine bizadukiza ibikomere bitubohore.
Padiri François Kayiranga aba Italy
Kayiranga François 1962, atuye mu Butaliyani, yavuze ko azi Muhayimana Claude guhera mu 1992 yari inshuti y'umuryango we ndetse ngo yabaye umukozi we guhera mu mpera za Nzeri kugeza mu Ukuboza 1994 atwara ikamyo ya Caritas.
Padiri Kayiranga: Claude namumenye mu 1992 ariko mu 1993 nibwo twavuganye bwa mbere twashyinguraga muramu wanjye. Muri 94 nibwo nageze ku Kibuye mpahungiye ariko ndi no mu butumwa. nahageze tariki 15 Gicurasi 1994. Ubwo Claude ndibuvuge ndibuvuge ni uwo nzi guhera kuriyo tariki.
Kuri Accension tariki 15.05 navuye i Nyange njya gusoma misa ku Kibuye mpura n'abakristu bake. Abayobozi ba perefegitura bansabye niba nahaguma mbasubiza ko ntabaha igisubizo ntagize abayobozi ba Kiliziya mbaza
Musenyeri wacu Kalibushi sinashoboraga kumugeraho kubera ikibazo cy'umutekano yari afite kimwe natwe twese.
Nasubiye i Nyange bukeye njya i Kabgayi ahari abasenyeri batatu na perezida w'inama y'abepisikopi. Ndabibabwira baransubiza bati niba udafite ubwoba kdi ukaba wiyemeje kujya mu butumwa bwa kiliziya wajyayo.
Bampaye ibyashoboraga kumfasha kubayo kuko ibyanjye byose bari babinsahuye mu ntangiriro za Mata 94. Diocese ya Kabgayi yampaye ibihumbi 30 na Musenyeri Vincent ampa ibihumbi . Bukeye le17 njya ku Kibuye natuye mu nzu yabagamo ababikira, bo bari baragiye muri ETF(ecole technique feminine) aho bari bafite umuryango mugari, aho rero hari hafi yo kwa Claude muri -100m nyuma y'iminsi nk'ibiri ndi muri iyo nzu, kwa Claude bantumyeho ko batewe muri icyo gitondo.
Bambwira ko barimo kubaca amafaranga nibatayabona bari kubica. nahise nitabira njya kwa Claude. Mvugana nabo bantu bari bafite Claude mvugana nabo bantu mbaha ibihumbi bitanu ngo batamwica.
Bamaze kugenda ninjiye mu nzu yo kwa Claude. Yari afitemo murumuna w'umugore we, musaza we, abana 2 b'umugabo wari utuye i Rubengera nari nzi neza kuko twari duturanye. Niyo mpamvu bashakaga kumwicana nabo bantu.
Abo bana b'i Rubengera n'ubu bariho kuko mu rugo rwa Claude babambukije ku Ijwi bakahakirira nyuma yaho najyaga kwa Claude nk'abantu nzi, nubwo ntajyagayo buri gihe namenyaga amakuru yabo bigeze mukwa 6 amatariki ntibuka neza, mission ya Turquoise yarahageze.
Umu col. wari ubakuriye yaje kumbaza ukuntu batanga amatangazo bakamenyesha abantu mu gace bagenzuraga ka Kibuye, dusoza twandikanye agatangazo gatoya kavuga 'Ingabo z'Abafaransa zageze mu Rwanda nta bwicanyi bugomba gukomeza mu gace bayoboye kdi abantu baba bafite ubwoba bihishe bashobora kujya aho ingabo z'Abafransa zikambitse'
Amubaza uko batanga iri tangazo mubwira ko bajya Rubengera, Birambo? Mukungu (muri Mwendo) na Kibuye, ambaza uwamenya aho hantu hose, mupropoza Claude wari umushoferi wanjye ajya kuhabayobora.
Namubahaye kuko nabonaga ari umuntu uzi aho hantu kandi utanateye ikibazo nkurikijd ibihe twarimo. Twakomeje kubana gutyo umutekano ugenda ugaruka kugeza Abafaransa bagiye.
Bamaze kugenda, kuva mu kwa 9 nahawe ikamyo ya Caritas ngo dutange imfashanyo muribyo bice twari turimo. nashatse umuntu w'umushoferi mbura ufite categorie y'ikamyo, nyuma uwari yayinzaniye ivuye i Bujumbura yagombaga gusubirayo musaba ko yabanza agakorana tour nibura umunsi 1 kugira ngo Claude ayimenyere azasigare ayitwara.
Aha ni ho yatangiye kumbera umushoferi tukajyana aho dutanga imfashanyo zose. Yagakoze kugera mu ntangiriro z'ukuboza ubwo namuburiraga irengero ngashaka undi chauffeur.
ku bwanjye kuva mukwa gatanu ndi ku Kibuye kugeza igihe Claude muburiye, nta kibazo nigeze mubonaho cyatuma uyu munsi yaba ashyirwa imbere y'ubucamanza ashinjwa ibyo nasomye niba koko ari ko bimeze.
Yakomeje asaba perezida w'urukiko ko iby'Abanyarwanda bajya babisuzumana ubushishozi.
Padiri: Wambajije icyo niba nifuza kugira icyo nongera ku rubanza rwa Muhayimana. Ntangira narahiye kandi mvuga ko mbabwira ukuri niyo mpamvu nabwiye perezida n'abacamanza kwitondera ibyo mu Rwanda. Claude nababwiye ni uwo namenye guhera kuri 15.05.94. Nkiza kwiga i Bulayi mu 2001 kugera mu 2006 Claude twaravuganaga. Claude naje kubabwira imibanire yanjye nawe yarahindutse guhera mu 2006 mu sinzi niba nawe ihahamuka ryaba ritaramugezeho nk'abandi banyarwanda
Mu rukiko kandi hatangarijwe ko ibizami byakozwe n'abaganga b'inzobere byagaragaje ko Claude Muhayimana nta burwayi bwo mu mutwe afite cyangwa ikindi kibazo cy'imitekerereze, bityo aramutse ahamwe n'ibyaha yaba yarabigizemo uruhare nta kindi kibimuteye.
Twabibutsa ko Muhayimana Claude w'imyaka 61 y'amavuko, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, yari umushoferi wa 'Guest house' ya Kibuye (icyahoze ari Perefegitura ya Kibuye ubu ni mu Karere ka Karongi).
Akurikiranweho icyaha cy'ubufatanyacyaha (kuba icyitso), muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ashinjwa gutwara abicanyi, abasirikare n'abasiviri (interahamwe) abajyana ahitwa mu Bisesero, hiciwe Abatutsi batari bacye no mu bindi bice bitandukanye bya Kibuye.
Kuva mu mwaka wa 2007, Muhayimana yakoraga nk'umukozi w'Umujyi wa Rouen mu Bufaransa, aho yagiye gutura nyuma ya Jenoside ndetse agahabwa n'Ubwenegihugu mu 2010; mu kazi ke yari ashinzwe isuku yo mu muhanda.
Â
Â
The post Hari Abapadiri batanze ubuhamya bushinjura Claude Muhayimana appeared first on IRIBA NEWS.
Source : https://iribanews.rw/2021/12/11/hari-abapadiri-batanze-ubuhamya-bushinjura-claude-muhayimana/