- Babisobanuye mu kiganiro kuri KT Radio
Urwo rubyiruko rukorana n'umushinga Mastercard Foundation rugaragaza ko kubera ikoranabuhanga, rwabashije guhangana n'icyorezo cya Covid-19 rutanga serivisi zinyuze ku mbuga zitandukanye zihurirwaho n'abantu benshi, kandi byarufashije gutanga serivisi no kugaragaza ko icyorezo gikwiye kuba indi nzira yo guhindura imikorere, bityo imishinga y'abantu ntidindire.
Umwe muri ba Rwiyemezamirimo b'urubyiruko witwa Amina Umuhoza washinze Kompanyi yitwa 'SAYE Company' ifite mu ntego kurwanya inda ziterwa abangavu, aho bigisha abangavu ibijyanye n'ubuzima bw'imyororokere, avuga ko yashinze inzu icururizwamo imitako gakondo ariko ikoze mu buryo bugezweho.
Avuga ko mu rwego rwo gufasha urubyiruko mu bijyanye no kwiga ubuzima bw'imyororokere bamaze guhugura abangavu n'ingimbi basaga 3500, aho bahabwa ibiganiro ku mashuri kandi ibiganiro bigatangwa n'abakiri bato.
Avuga ko mu turere icyenda bamaze kugeramo usanga abana ahenshi baba bafite amakuru atari yo, ku buryo integanyanyigisho bateguriwe ituma babona amakuru ahagije, bakisanisha n'ibikorwa bya SAYE.
Ganza Bertin washinze Kompanyi yitwa Afflatus Africa ikora ibijyanye no kubakira urubyiruko ubushobozi bushingiye ku mitekerereze, avuga ko bagamije gutuma ibyihishe mu rubyiruko bijya ahagaragara bahereye ku kwigira ku bandi.
Avuga ko iyo urubyiruko rwamaze gusohora ibirurimo noneho hatangira uburyo bwo kuruha ubushobozi bwo kubikora aho bafasha urubyiruko kubona aho bimenyerereza umwuga no kubona abantu babasha kurwitaho.
Covid-19 ntiyababujije gukomeza ibikorwa byabo
Ganza avuga ko binyuze mu buryo bwo gutiza urubyiruko ibitabo bagasoma bakazabigarura, bituma bagenda bamenyera ko ubwenge bwinshi bwihishe mu bitabo kandi kubugeraho bisaba umuhate mu kubisoma.
Amina avuga ko Covid-19 igitangira abantu batumvaga uko ibihe bikurikira bizamera, ku buryo bitari binoroshye guhura n'abagenerwabikorwa ariko bagerageje gucururiza ku ikoranabuhanga ariko bitari byoroshye kubona aho bagurira ibikoresho by'ibanze.
Avuga ko muri guma mu rugo yitaye cyane ku bintu byo gutegura ibizakorwa no kunoza igenamigambi bituma ubwo ibikowa byongeraga gukomorerwa byaboroheye kwinjira mu bikorwa kandi birihuta kubikora.
Agira ati 'Ubu navuga ko ubuzima bwagarutse kuko muri Guma mu rugo twabonye umwanya wo kunoza ibyo dukora bituma ubuzima bugarutse byoroha guhita twinjira mu bikorwa, twagerageje gukora ibiganiro bimwe na bimwe ku ikoranabuhanga kandi byaradufashije'.
Yongeraho ati 'Hari agatabo kavuga ku buzima bw'imyororokere twamurikiye Abanyarwanda biratworohera cyane kuko twari bake kandi duhurira ku ikoranabuhanga bituma byoroha kurushaho, ikoranabuhanga ni inshuti ikomeye cyane kuko nko ku bigendanye n'ubucuruzi imbuga zacu zadufashije cyane kutugeraho bidasabye ko uhagera amaso ku maso'.
Ganza Bertin avuga ko hari ibyo batabashije gukora ariko ko bitahagaritse imirimo. Agira ati 'Twararebye dusanga Isi yose irafunze, twigira inama yo kuvuga ngo noneho dukoreshe ikoranabuhanga dutumire abatumirwa, ahubwo tuboneraho no gutumira abanyamahanga kuko noneho twari turi guhuriza hamwe abantu batandukanye.'
Yongeraho ati 'Igiciro cy'igikorwa na cyo cyaragabanutse kuko igiciro cyari gikenewe cyari icyo kwishyura murandasi gusa, nta fanta, nta byo kurya, cyangwa ibindi bikenerwa, mbese Covid-19 yabaye igihe cyo gufata ikintu kibi tukakibyaza ibintu byiza'.
Ganza agira inama urubyiruko ko imirimo ikoresha ikoranabuhanga isaba kumenya uburyo bwiza bwo kurikoresha kugira ngo bitanduza isura aho bisaba ubwenge bwo kumenya gutoranya ibyo wakurikira ku mbuga nkoranyambaga aho kureba ibintu bidafite agaciro.
Bikurikire ku buryo burambuye muri iki kiganiro: