Umuyobozi mukuru wa RURA, Dr Nsabimana Ernest yaraherutse ruherutse gutangaza ko izamuka rya Gaz rishingiye ku kuba ikenerwa na benshi hirya no hino ku isi, bitewe n'ibihe kandi ngo mu Rwanda naho abayikenera bagenda biyongera:
Yagize ati ''Uko ibihugu bigenda biva muri Guma mu rugo, uko ubukungu bugenda busubirana ibikomoka kuri peteroli na gaz bigenda bikenerwa kurushaho. Ikindi ni uko mu bihugu byinshi by'i Burayi muri aya mezi biba byatangiye kujya mu bukonje bukabije bigakenera gaz mu gushyushya aho batuye. Ikindi ni uko ubwitabire mu gukoresha gaz gihugu cyacu bwagiye bwiyongera.''
Mu ntangiriro z'Ukuboza Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente, yatangaje ko leta iri gukurikirana ikibazo cy'izamuka rikabije ry'ibiciro bya gaz, ndetse yizeza ko mu minsi 10 igisubizo kizaba cyabonetse.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Ukuboza 2021, hatangajwe ibiciro bishya bizajya bikoreshwa mu bucuruzi bwa gaz.
Guhera ku wa Gatatu tariki 14 Ukuboza 2021, icupa rya gaz rya 3Kg rizajya rigurishwa 3 780Frw, irya 6Kg rigurishwe 7 560 Frw, irya 12Kg ryo rizajya rigurishwa 15 120 Frw, irya 15Kg ryashyizwe kuri 18 900 Frw, irya 20Kg rishyirwa ku 25 200 Frw, mu gihe irya 50Kg rizajya rigurishwa 63 000 Frw.
Ibi biciro bishya byagenwe hashingiwe ku giciro fatizo cya 1 260 Frw ku kilo. Iki giciro gishya kizajya gikurikizwa mu gihugu hose.
Umuyobozi Mukuru wa RURA, Ernest Nsabimana yabwiye RBA ko uyu mwanzuro wafashwe mu gihe hari hashize iminsi igiciro cya gaz kizamutse.
Ati 'Igiciro kimaze igihe kizamuka cyane ku buryo iyo urebye kugeza uyu munsi mu gihugu hose wasangaga n'ibiciro bigiye bitandukanye cyane, urebye wasangaga ikilo kiri ku mafaranga 1500 Frw hari aho ushobora kugera nka Nyagatare ugasanga kiri ku mafaranga 1600Frw cyangwa wajya Rusizi ugasanga kiri ku mafaranga 1650Frw. Urumva hari n'aho byageraga umuntu akishyiriraho igiciro yishakiye.'
Yakomeje avuga ko iki giciro gishya cyagenwe nyuma y'ibiganiro by'inzego zitandukanye ndetse n'ubushakashatsi bwakozwe ku isoko.
Hashingiwe ku mpuzandego y'igiciro cya 1500 Frw iyi gaz yari isanzwe igurishwaho mu gihugu, izi mpinduka mu giciro zivuze ko gaz ya 3 Kg yagabanutseho 720 Frw, kuri 6Kg havuyeho 1 440 Frw, ku icupa rya 12kg havuyeho 2280 Frw, kuri 15 Kg havaho 3 600 Frw, ku bilo 20 havaho 4800 Frw.
Source : https://umuryango.rw/amakuru/article/hashyizweho-ibiciro-bishya-bya-gaz