Harimo imihanda ihuza Umujyi wa Kigali n'Akarere ka Kamonyi ndetse n'iyo mu byerekezo bitandukanye muri Kigali, nk'uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa 29 Ukuboza 2021.
Umuyobozi Mukuru wa RURA, Dr Nsabimana Ernest yabwiye IGIHE ko kongera iyi mihanda biri muri gahunda ya Leta yo kunoza urwego rwo gutwara abantu mu buryo bwa rusange.
Ati 'Ni abaturage baba barabisabye Umujyi wa Kigali, urabona hari imihanda mishya igenda yubakwa ariko ugasanga imwe n'imwe iyo irangije kuzura ntabwo ijyamo serivisi zo gutwara abantu mu buryo bwa rusange.'
Yakomeje agira ati 'Ni ibintu rero twarebye turicara dukorana n'inzego zitandukanye tugamije gusubiza ubwo busabe, hari n'indi mihanda irimo n'itarajyamo kaburimo basabye ko yashyirwamo imodoka zitwara abagenzi [â¦] ibyo byose rero turateganya kubikoraho.'
Muri rusange imihanda mishya yashyizwemo imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange harimo Nyabugogo - Gihara Market, Nyabugogo - Downtown Karama (Norvege) -Ryanyuma, Nyabugogo-Karuruma-Bweramvura.
Hari kandi uwa Muyange-St Joseph â" Niboye - Zinia Market, Muyange - Kicukiro ku Karere - Kicukiro Centre - Zinia Market.
Indi mihanda yashyizwemo imodoka zitwara abagenzi mu buryo rusange ni uwa Remera-Gasogi-Cyaruzinge (unyuze ku Isoko rya Mulindi) -Kanombe Kibaya-Busanza â"Samuduha.
Dr. Nsabimana avuga ko uku gushyiraho imodoka zitwara abagenzi mu mihanda mishya bifasha mu bugenderanire kandi bikagabanya ikiguzi cy'urugendo cyane ko abaturage bose baba badafite ubushobozi bwo gutega za moto.
Indi mbogamizi yakunze kugaragazwa n'abaturage nk'aho umuntu ushaka gutega imodoka iva i Remera agiye nko ku Mulindi cyangwa ahitwa 15, bimusaba gutega igiye i Kabuga akishyura amafaranga nk'ay'ugiye i Kabuga.
Dr. Nsanzimana avuga ko uku kongera imodoka mu mihanda mishya bizakomeza kujyana no gukemura ibibazo nk'ibyo ndetse no gushaka umuti w'igihe umuntu ashobora kumara ategereje imodoka.
Ati 'Nibyo dushaka kuzakomeza gushyiramo imbaraga, uko imihanda yuzuye, kugabanya ingendo ndende tugenda tuzicamo ibice kugira ngo abantu badakomeza guhendwa cyane.'
Igenzura ryakozwe na RURA muri Mata 2019, ryagaragazaga ko icyo gihe muri Kigali hari imodoka zitwara abagenzi 450, zikaba zikora ingendo ibihumbi umunani ku munsi. Buri modoka ikora ibilometero 164 ku munsi.
Izo modoka zifite ibyicaro ibihumbi 18 zifatiraho abagenzi, ni ukuvuga ibyicaro nibura 40 kuri buri modoka. Imodoka imwe basanze ikorera nibura miliyoni 5 Frw ku kwezi.
RURA ivuga ko ifite intego y'uko mu 2050, abakoresha uburyo bwo gutwara abantu mu modoka rusange baziyongeraho 20%.