Iyo nguzanyo bayihabwa na Leta y'u Rwanda binyuze mu Kigega Nzahurabukungu (Economic Recovery Fund) aho abakora ubucuruzi buciriritse bagenerwa amafaranga y'inkunga bahabwa nk'inguzanyo bazishyura mu gihe kirekire ku nyungu nto.
Imibare yerekana ko mu Karere ka Huye Leta yahatanze miliyari 350 Frw binyuze mu Kigega Nzahurabungu, aho hamaze gufashwa imishinga 111 ihabwa agera kuri 108.050.000Frw.
Mukabatsinda Esperance ni umwe mu bahawe inguzanyo ya miliyoni 1 Frw kugira ngo akomeze ubucuruzi bwe bw'inkweto. Avuga ko ayo mafaranga yahawe azayishyura mu gihe cy'imyaka ibiri yongereyeho inyungu y'ibihumbo 80 Frw gusa.
Ati 'Inguzanyo bampaye narayishimiye cyane kuko Covid-19 yangizeho ingaruka mbi kuko narayirwaye n'uburuzi bwanjye burahomba. Amafaranga bampaye yamfashije kongera gucuruza kandi nizeye ko bizagenda neza. Bampaye miliyoni 1 Frw nzishyura mu gihe cy'imyaka ibiri, urumva ko buri kwezi nishyura arenga ibihumbi 45 Frw.'
Undi wahawe inguzanyo ya miliyoni 1 Frw ni Minani Alexis wavuze ko ayitezeho kumufasha kuzahura ubucuruzi bwe bwasubijwe inyuma na Covid-19.
Ati 'Leta ndayishimira ko yatwibutse idufasha mu buryo bwo kubona inguzanyo. Amafaranga bampaye nyitezeho kuzamura ubucuruzi bwanjye bukongera kunteza imbere.'
Abahawe inguzanyo bavuga ko kugira ngo bayihabwe babanje kuzuza dosiye igaragaza imishinga yabo kandi batanga n'ingwate.
Mukabatsinda Esperance yatanze ingwate y'isambu naho Minani Alexis atanga inzu asanzwe abamo.
Gusa hari bamwe mu bacuruzi bavuga ko batanze dosiye zabo basaba ayo mafaranga ariko ntibayabona.
Shirubwiko Jean de Dieu ati 'Twari twateguye dukora umushinga, njyewe nabonye uburyo bitegurwa n'uburyo tuba turi mu irushanwa navuga ko ntabyishimiye kuko n'ubwo tutayahawe ntabwo twamenye impamvu kugira ngo n'ubutaha nihagaruka andi mahirwe tuzamenye icyo dukosora.'
Uwambaza Christine na we yavuze ko icyorezo cya Covid-19 cyadindije ibikorwa bye kandi yari akeneye iyo nkunga ariko adasobanukiwe neza uko isabwa.
Ati 'Njyewe ntabwo nigeze menya uko bayasaba mba mbyumva gutyo ariko ntabwo nabisobanukiwe.'
Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Sebutege Ange, avuga ko hari abacuruzi bamaze guhabwa iyo nguzanyo kandi hakomeje ubukangurambaga kugira ngo n'abandi bitabire kuzuza ibisabwa bayahabwe.
Ati 'Hari abacuruzi basaga 111 bamaze kubona iyi nkunga, bamaze kubona miliyoni zirenga 108 z'amafaranga y'u Rwanda kandi ubukangurambaga burakomeje.
Icyagaragaye rero aba bose 111 ni abacuruzi bakorana na za Sacco [ikigo cy'imari cy'Umurenge Sacco] bo mu mirenge y'icyaro.'
Yakomeje avuga ko hari n'abikorera bafite amahoteli n'ibindi bikorwa binini by'ishoramari batewe inkunga na Leta binyuze mu Kigega Nzahurabukungu.
Sebutege yasobanuye ko abahabwa ayo mafaranga babanza kugaragaza uburyo imishinga yabo ibyara inyungu n'uko ikorwa.
Ati 'Uko atangwa rero ni imishinga ibyara inyungu yari isanzwe ikora neza batanga umusoro ndetse bubahiriza n'amategeko n'amabwiriza yose agenga umuntu ukora. Hari abantu usanga bakora ariko batubahiriza amabwiriza ugasanga umuntu arareba inyungu cyane ariko atubahiriza amabwiriza.'
Yibukije ko usabye iyo nkunga hari ibyo abanza kugaragaza birimo ibitabo by'imari, uko igenamigambi ry'ubucuruzi riteye, uko atanga imisoro, uko abakozi bahembwa n'uko bateganyirizwa.
Ati 'Harimo rero urutonde rw'ibyo umuntu asabwa ariko ibyo twemeranyije ari Akarere, ibigo by'imari na BDF ni uko abantu bose basaba amafaranga cyangwa ubushobozi muri iki Kigega twiteguye kujya tubafasha no kubagira inama y'uko buzuza dosiye zabo. Amafaranga yo arahari ndetse na Leta iherutse gufata icyemezo cyo kongeramo andi.'
Yasabye abacuruzi bamaze kubona iyo nkunga kuyibyaza umusaruro kugira ngo ibateze imbere.