Huye: Imiryango isaga 580 itaragiraga aho kuba yamaze kubakirwa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu 2018 nibwo iyo miryango itaragiraga aho kuba yabaruwe, hakurikiraho gushaka ubushobozi bwo kuyubakira kuko yari itishoboye.

Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Sebutege Ange, avuga ko kuri ubu iyo miryango yose yamaze kubakirwa.

Ati 'Ni gahunda yashyizwemo ingufu mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage, by'umwihariko tukishimira ko imiryango yari yarabaruwe itaragiraga aho kuba mu 2018, hashyizwemo imbaraga yose iratuzwa.'

Akomeza avuga ko ibyo bidasobanuye ko mu Karere ka Huye hose nta muturage uhari utagira aho kuba, kuko hari abasenyerwa n'ibiza.

Ati 'Ubu ntibisobanuye ko nta muturage utagira aho kuba ku mpamvu imwe cyangwa iyindi, kuko hari n'abagira ibyago bituruka ku biza kandi nabo tujya tubafasha bakubakirwa.'

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Huye batagiraga aho kuba, bishimira ko nyuma yo kubakirwa imibereho yabo yahindutse myiza.

Iraguha Jean Damascene wo mu Murenge wa Simbi yahawe inzu yo kubamo nyuma y'igihe kirekire yari amaze acumbitse kwa muramu we.

Ati 'Ntabwo nari ntuje kuko nari nshumbitse ariko ubu merewe neza kuko mfite inzu yanjye. Ubu ndi mu bikorwa byo gushaka amafaranga no gutegura umushinga wo korora inkoko.'

Mukandori Marcella wo mu Murenge wa Tumba na we yavuze ko nyuma yo kubakirwa inzu yo kubamo yumva atuje.

Ati 'Ubu ndumva ntuje mu mutima wanjye kandi mfite umutekano, icyo gukora ndimo kugishaka kugira ngo niteze imbere.'

Mu Karere ka Huye, imiryango 574 yafashijwe kuvugurura inzu zari zimeze nabi, irenga ibihumbi bine yasaniwe ubwihererero, naho imiryango 56 y'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi iratuzwa.

Hubatswe ibyumba by'amashuri 393 n'ubwiherero 467 kandi ni bwo bwa mbere bubatse amashuri y'amagorofa agera ku icyenda, akagera no mu bice b'icyaro.

Izo nzu zubatswe ku bufatanye n'abafatanyabikorwa b'Akarere ka Huye barimo Kaminuza y'u Rwanda, Polisi y'Igihugu, urubyiruko n'abandi.

Inzu yubakiwe Iraguha Jean Damascene wo mu Murenge wa Simbi
Inzu yubakiwe Mukandori Marcella wo mu Murenge wa Tumba
Inzu yubakiwe Niyonteze Jeanne wo mu Murenge wa Ngoma
Mukandori Marcella yahawe n'ibikoresho byo mu nzu birimo n'intebe
Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Sebutege Ange, avuga ko imiryango isaga 580 itaragiraga aho kuba yamaze kubakirwa yose
Zimwe mu nzu bubakirwa zishyirwamo n'ibikoresho by'ibanze



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-imiryango-isaga-580-itaragiraga-aho-kuba-yamaze-kubakirwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)