Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Ukuboza 2021, mu Mujyi wa Kigali rwagati ahazwi nka Dow Town ku Muhima, hagaragaye umuntu w'umugabo uryamye ku muhanda bigaragara ko yapfuye ndetse habuze n'inzego zihamukura imvura irinda aho igwa imuhitukiraho.
Uyu mugabo bikekwa ko yapfuye yabonywe n'abantu bari muri gahunda zabo mu Mujyi wa Kigali birinda kumwegera ahubwo bategereza ko inzego ziza zikahamukura.
RADIOTV10 yatangaje ko abantu birinze kumwegera ahubwo bagategereza ko inzego ari zo zihagera zikanemeza ko yapfuye koko.Icyakora mu kurebesha amaso ntagushidikanya ko uyu mugabo yaba agitera akuka bitewe n'uburyo yari aryamye ndetse bigaragara ko yari asanganywe ikibazo cy'uburwayi.
Uyu mugabo yari aryamye munsi y'ahazwi nka Down Town ahakorera ikigo cya RIAM ahasanzwe hakunze kugaragara urujya n'uruza rw'abantu.
Iruhande rwe gari imbago bigaragara ko yicumbaga ku buryo hari abaketse ko ashobora kuba yari avuye kwa muganga cyangwa yajyagayo.
Source : https://yegob.rw/i-kigali-hagaragaye-umugabo-umeze-nkuwapfuye-anyagirwa-nimvura-ntawe-umwitayeho/