Ibanga ryagufasha kwiremamo icyizere cyo gutunga amafaranga muri ibi bihe by'iminsi mikuru - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nta wakwirengagiza ariko ko tukirwana n'icyorezo cya Coronavirus kigikomeje kubyara izindi virus zikakaye.

Ese witeguye guhangana n'ikibazo cy'ibura ry'amafaranga cyane cyane muri ibi bihe by'iminsi mikuru? Kwiremamo icyizere cyo gutunga amafaranga bijyana no kwumva ko ushoboye ndetse ko ari wowe uyoboye ubuzima bwawe.

Wari ubizi se ko habaho amahame yagufasha kubaho wiremamo icyizere cyo gutunga amafaranga muri ibi bihe by'iminsi mikuru ndetse no mu buzima bwawe bwa buri munsi? Aya mahame yatekerejwe kugira ngo atwibutse ko dushobora kwishimana n'ababyeyi, inshuti n'abavandimwe, bitabaye ngombwa ko dusesagura. Ngaya amwe mu mahame agiye kugufasha kwiremamo icyizere.

Ihame rya 3 ryo kwiremamo icyizere: Uzirinde gusesagura ugamije kugarara nk'umukire

Ni kenshi tugwa mu mutego wo kumva ko kugaragara nk'abakire bitugira abakire, kubera ko akenshi twanzura ingano y'umutungo w'umuntu bitewe n'uko agaragara inyuma. Inama nzima ni ukwiga kubaho bijyanye n'ubushobozi bwacu ndetse no ugukoresha amafaranga mu bikorwa by'ingenzi.
Ihame rya 6: Irinde kugira umuntu ubamo ideni

Ideni rito rikugira umunyamyenda, ideni rinini rikugira umwambuzi. Nubwo ubuzima bugoye, gerageza kwiga kubaho nta muntu ubereyemo ideni. Ni kenshi twishora mu madeni atari ngombwa ariko ntitwibuke ko bikunda kutugora kubasha kwishyura. Twige kubaho ubuzima butagira ideni.

Ihame rya 34: Ubukire si ugukorera amafaranga menshi, kuyazigama nibwo bukire

Ubukungu nyabwo ntibubarirwa mu mafaranga winjiza, bubarirwa mu buryo uyakoresha. Kuzigama ni kimwe mu bikorwa bikunze kugora abantu benshi, cyane cyane muri ibi bihe by'iminsi mikuru. Ni ngombwa kwishimira ibyo twagezeho hamwe n'inshuti n'imiryango ariko ni ngombwa no gutegura neza ejo hazaza.

Ihame rya 48: Ugutekereza kwiza ni ugutekereza ejo hazaza

Ubaka ejo hawe heza. Tekereza umwaka umwe, imyaka ibiri cyangwa se imyaka itatu kuva uyu munsi. Ese waba uzi aho wifuza kugera? Ni ngombwa kwibuka ko ubuzima bwiza butegurwa kare.

Ihame rya 27: Kugira abagushyigikiye byagufasha guca mu bishobora kukugora byose

Si ngombwa kuba impuguke mu by'ubukungu, icyo usabwa ni ukwisunga izo mpuguke. Ntacyo utageraho mu gihe ufite urukundo rw'ibyo ukora, kudacika intege ndetse no kugisha inama inzobere. Niba ushaka gutsinda, hitamo ikipe itsinda.
Ubushakashatsi bwakozwe n'ikigo Kantar bwagaragaje ko ibyo abantu basanzwe bahaha byiyongeraho 31% mu gihe cy'iminsi mikuru yo gusoza no gutangira umwaka.

Iki ni kimwe mu bihe bikunze kugora abantu benshi mu mwaka kuko nibwo abantu bakoresha amafaranga cyane mu kugura imyambaro mishya, amafunguro adasanzwe, gutanga impano, ingendo n'ibindi bigamije kwishimira iminsi mikuru ya Noheli n'Ubunani. Kwiremamo icyizere cyo gutunga amafaranga muri ibi bihe by'iminsi mikuru bigufasha kudasesagura.

Ikigo cy'ubwishingizi, Sanlam kibinyujije muri gahunda yacyo yo gufasha Abanyarwanda kwiremamo icyizere cy'uko bashabora gukora bagatunga amafaranga ndetse bakanatera imbere, cyatangije ubukangurambaga buyobowe n'umutoza wa AS Roma, Jose Murinho.

Uyu mutoza ari kwifashisha igitabo gikubiyemo amahame yo kwiremamo icyizere kugira ngo asangize Abanyarwanda ibanga rimufasha kubaho ubuzima bushingiye ku kwiremamo icyizere.

Abinyujije ku rubuga rwa Facebook rwa Sanlam https://www.facebook.com/SanlamConfidenceCoach/ , Murinho akomeje gahunda yo kwigisha Abanyarwanda ibijyanye n'icungamari ndetse no kwiremamo icyizere cyo gutunga amafaranga.

Ubu bukangurambaga bwo kwiga kubaho wiremamo icyizere ni urugendo Sanlam yiyemeje gukorana n'abakiliya bayo ndetse n'Abanyarwanda muri rusange mu rwego rwo kubongerera ubumenyi mu bijyanye n'uburyo bwiza bwo kwiremamo icyizere cyo gutunga amafaranga, cyane cyane muri ibi bihe by'iminsi mikuru ya Noheli n'Ubunani.

Sanlam irifuriza Abanyarwanda bose Noheli nziza ndetse n'umwaka mushya wa 2022, tuzawubemo twese twiremamo icyizere cyo gutunga amafaranga.

Kwigirira icyizere cyo kwizigamira no kugira ubushobozi bwo kwizigamira no mu bihe by'iminsi mikuru, bituma umuryango ugira akanyamuneza



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibanga-ryagufasha-kwiremamo-icyizere-cyo-gutunga-amafaranga-muri-ibi-bihe-by

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)