Ibibazo mu miyoborere ya Vatican byatumye Umu... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Tariki 18 Ukuboza 2021, nibwo ibinyamakuru bitandukanye byatangiye gutangaza amakuru ya Karidinali Peter Turkson, bamwe babonaga ko ari umukandida wazaba Papa wa mbere w'umunyafurika, yatanze icyifuzo cyo kwegura ku ishami rikuru rya Vatikani, nk'uko Reuters ibivuga.


Uyu musaza w'imyaka 73 y'amavuko akomoka muri Ghana. Yabaye umujyanama w'ibanze wa Papa Francis  ku bijyanye n''imihindagurikire y'ikirere n'ubutabera, akaba kandi n'umunyafurika rukumbi  wayoboraga ishami rya Vatikani.


Karidinali Peter Turkson ishami  rya Dicastery for Integral Human Development akoramo, rikubiyemo ibintu bine  birimo amahoro, ubutabera, abimukira, n'abagiraneza nk'uko amakuru aturuka muri Vatikani abivuga. Amakuru akomeza ashimangira ko icyatumye Karidinali Peter asaba kwegura ku mirimo ye ahanini ni ibitari kugenda neza mu miyoborere ya Vatican.

Ubwegure bwa Karidinali Peter ntabwo Papa Francis arabushyiraho umukono. Ibi bije nyuma y'aho mu minsi ishize Musenyeri w'umupadiri mukuru w' i Paris, Michel Aupetit  yeguye kubera atareka kugirana ubushuti n'umugore bakundanye imyaka isaga 10. 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112748/ibibazo-mu-miyoborere-ya-vatican-byatumye-umukaridinali-wumunyafurika-wahabwaga-amahirwe-y-112748.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)