Biryogo, ni agace gatuwemo n’abaturage benshi. Hejuru yo kuba gafatwa nka kamwe mu dukuze muri Kigali, kazwiho kubamo ubuzima bworoshye aho ku mafaranga make ubona ibiribwa ukeneye bitandukanye n’ahandi muri Kigali.
Nyuma yo gushyiramo agace kahariwe abanyamaguru, ubu katangiye no kubyazwa umusaruro gacururizwamo bimwe mu biribwa bihendutse biboneka mu Biryogo birimo capati, icyayi kizwi nka thé vert, ibishyimbo bihiye n’ibindi.
Muri iyi car free zone nshya, mu masaha y’umugoroba uhasanga abantu benshi bari kunywera ikawa basomeza na capati bakikijwe na ba mucoma mu gihe ku manywa bwo baba bashinze imitaka mu muhanda, bafata icyo bashaka.
Muhire Ramadhan yabwiye IGIHE ko iyo car free zone babashyiriyeho yatumye haza impinduka.
Ati “Ubu noneho ntikiri Biryogo yabaye USA kuko ubu tunywera mu muhanda hagati umuntu ntawe yikanga. Nta modoka nta kavuyo, turatekanye ku matara nta vumbi, mbese ubu Biryogo nibwo yabaye Umujyi nyawo.”
Aka gace ka Biryogo kamaze iminsi gatunganywa, hashyirwamo imihanda mishya n’amatara mu mushinga wiswe ‘Agatare’ ugamije kurushaho gutuza neza abaturage, bagerwaho n’ibikoremezo.
Biziyaremye Innocent, utwara moto muri Kigali yavuze ko hahindutse cyane, ku buryo abantu benshi basigaye bifuza kuhatemberera, abamotari bakabona amafaranga.
Ati “Ntabwo narara ntageze hano n’iyo ngiye gutaha umugenzi wa nyuma mukura aha. Aha hantu hashobora nko kuza abantu 500 mu ijoro waburamo abagenzi bawe byibuze na 20? Biryogo yabaye uburyohe.”
Kalinda Iddi we yagize ati “Habaye heza cyane kubera amatara n’umuhanda, ubu noneho dusigaye tunahasohokana n’abagore bacu kubera amatara mu gihe mbere bahafataga nk’ahantu hasuzuguritse.”
Umwe mu bacuruza ikawa n’icyayi mu Biryogo, yavuze ko nyuma y’aho ingamba zo kwirinda Covid-19 zororoherejwe batangiye kunguka kuko abantu basigaye bajyayo ari benshi.
Ati “Car Free zone yaradufashije cyane kubera ko abakiliya basigaye bahakunda, bakaza kunywa bisanzuye kandi hafite umutekano.”
Umunyamabangwa Nshingwbaikorwa w’Akagari ka Biryogo, Antoine Munyaneza, yavuze ko Car Free zone yahinduye byinshi mu gace ayobora.
Ati “ Car free zone yahinduye byinshi cyane kubera ko iyo bari kwinywera ikawa yabo baba bafite umutekano. Ubu Biryogo ni ahantu hagari abantu bicara bisanzuye bakaganira mu gihe mbere bwo banyweraga mu nzu nto batisanzuye za moto ziteza akajagari.”
Munyaneza yavuze ko bari guteganya kuhashyira imitaka myinshi n’ubwiherero rusange kugira ngo bakemure ikibazo cy’abavuga ko babangamirwa n’uko bakora urugendo rurerure bajya gushakisha aho bihagarika.
source : https://ift.tt/31j2cfB