Ibyitezwe ku mushinga wa miliyoni 100$ uzahindura urwego rw’ikoranabuhanga mu Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Icyakora ibi byahindutse ahagana mu 1970 ubwo ibihugu nka Singapore, Koreya y’Epfo n’u Buyapani byatangiraga kubaka iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga, ari nako byerekana uru rwego nka rumwe mu z’ingenzi zituma igihugu kigira ijambo ku ruhando mpuzamahanga.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Leta yayoboye igihugu yari izi iri banga, ku buryo yahisemo guteza imbere ikoranabuhanga n’ubwo ritasaga nk’igikorwa cy’ingenzi muri ibyo bihe, ariko byagaragaraga ko mu myaka iri imbere, ari ryo rizaba rigena imibereho y’abatuye Isi.

Iyo myaka yari imbere mu 2000 yarageze, aho ikorabuhanga ryabaye intwaro igena imitegekere y’Isi, ku buryo urikurusha akuyobora uko byagenda kose, rimwe na rimwe ubishaka cyangwa utabishaka.

U Rwanda, kimwe n’ibindi bihugu byinshi ku Isi, biri gukora ibishoboka byose mu gufatirana amahirwe ari mu ikoranabuhanga, agira uruhare mu kuzamura izindi nzego zose z’ubukungu, kuva ku rwego rw’imari, ubuhinzi, inganda, ubukerarugendo, ubwikorezi n’izindi zitandukanye.

Imwe mu mbogamizi zikomeye u Rwanda ruhura nazo muri uru rugendo, ni uko ubumenyi n’ibikoresho by’ikoranabuhanga mu Rwanda bifitwe na bacye, ku buryo bituma gahunda zijyanye no guteza imbere ikoranabuhanga zidacengera ngo zigere kure, zinatange umusaruro uba uzitezweho.

Imibare ya Data Portal yerekana ko mu Banyarwanda miliyoni 13,1 babarurwaga mu ntangiriro z’uyu mwaka, abagera kuri miliyoni 4,1 ari bo bonyine bakoresha internet, mu gihe Leta yifuza kongera umubare wa serivisi zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo koroshya itangwa ryazo.

Akamaro k’ikoranabuhanga mu mitangire ya serivisi karushijeho gushimangirwa n’ibihe bya Guma mu Rugo, byatumye abakoresha internet mu gushaka serivisi zitandukanye biyongera.

Leta yafashe umwanzuro wo gushyigikira gahunda yo gutanga telefoni zigezweho ku miryango y’abaturage, izwi nka Connect Rwanda, aho izirenga ibihumbi 16 zimaze gutangwa.

Kugira ngo u Rwanda rugere ku ntego yo gusarura ku mbuto zikomoka ku mbaraga rwakoresheje mu ishoramari ry’ikoranabuhanga, ni ngombwa ko ibikoresho byaryo bigezwa ku baturage benshi bashoboka, ibi bikajyana no gukwirakwiza ubumenyi butuma abantu batangira gukoresha ikoranabuhanga, bityo umusaruro waryo ukaboneka.

Ni muri urwo rwego Leta y’u Rwanda, ku bufatanye na Banki y’Isi, byatangiye umushinga ufite agaciro ka miliyoni 100$ ugamije guteza imbere ikoranabuhanga mu ngeri zitandukanye.

Ni umushinga mugari uzamara imyaka itanu, aho uteganya kuzageza ibikoresho n’ibikorwa by’ikoranabuhanga ku miryango ibihumbi 250 mu gihugu hose, mu gihe abaturage bagera kuri miliyoni eshatu bazahabwa amahugurwa ku bumenyi bw’ibanze ku mikoreshereze y’ikoranabuhanga, hibandwa ku bakobwa n’abagore.

Amakuru y’abaturage bagera kuri 75% azahuzwa mu buryo bw’ikorabuhanga, mu rwego rwo kubarindira umutekano mu by’ikoranabuhanga ndetse no kubafasha kubona serivisi bakeneye mu buryo bwihuse.

Imishinga mito n’iciriritse igera kuri 300 iri mu rwego rw’ikorabuhanga izaterwa inkunga muri iyi gahunda, aho bizayifasha kuzamura ibikorwa byayo ndetse no kubigeza ku Banyarwanda benshi. Ibi bizarushaho guhuza imishinga y’udushya iba yakozwe n’ibigo by’ikoranabuhanga, n’abaturage iba igenewe guteza imbere no korohereza ubuzima.

Muri gahunda igamije kugeza iterambere kuri benshi, Leta y'u Rwanda igiye gutangiza umushinga wa miliyoni 100$ uzatangirwamo ibikoresho n'ubumenyi mu by'ikoranabuhanga



source : https://ift.tt/31yi6m3
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)