Ku mugoroba wo ku munsi w'ejo nibwo Habiyaremye Jean Pierre a.k.a Issa New Boy wamamaye ku izina rya Inyogo ye, n'umunyamakuru Yago bahiye Live kuri instagram kugirango baganirize abafana babo bababaza uko Noheli yagenze ndetse n'ibindi bitandukanye.
Natwe twabakurikiraniye uko Live yose yagenze. Inyogo ye yagaragarijwe urukundo rwinshi n'abafana be ndetse banamuremeye bamuha amafaranga kuri nimero ya Mobile Money yari yashyizwe hasi kuri Live video.
Yago na Inyogo ye basangiye ifunguro rya nimugoroba  ari nako Inyogo ye yakomezaga kuganiriza abafana be bari benshi bamwishimiye bifuza kutamukuraho ijisho.
Dore uko byagenze mu mashusho: