Ibyo wamenya ku ngamba zizafasha u Rwanda kurandura SIDA mu 2030 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni umunsi wizihijwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Ukuboza 2021, wizihirizwa mu Karere ka Nyagatare aho wari ufite insanganyamatsiko igira iti “Dufatanye turandure SIDA.”

SIDA ni icyorezo kimaze imyaka 40 mu Rwanda, mu gihe u Rwanda rumaze imyaka 33 rwifatanya n’Isi mu kwizihiza uyu munsi mpuzamahanga wahariwe kukirwanya. Kuri ubu Abanyarwanda barenga ibihumbi 200 bafata imiti igabanya ubukana bwa SIDA.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, Dr. Nsanzimana Sabin, yavuze ko abarenga 85% bipimishije SIDA mu Rwanda mu mibare mishya, agaragaza ko mu basanzwe babana n’iki cyorezo, abarenga 95% bafata imiti igabanya ubukana, mu gihe abarenga 90% bafata imiti izatuma Virus iba nke ku buryo batakaza ubushobozi bwo kwanduza ugereranyije n’udafata imiti.

Yavuze ko ikibazo gisigaye kuri ubu kiri mu rubyiruko kuko ari rwo rwiganje mu bafata imiti nabi, ibituma iyi Virus itagabanuka mu mubiri wabo kuko bafata imiti nabi.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Daniel Ngamije, yavuze ko Leta yegereje abaturage serivisi zitandukanye zirimo kubigisha, ubujyanama mu gupima kugira ngo buri wese amenye uko ahagaze.

Yashimangiye ko abasanze baramaze kwandura bahabwa serivisi yo guhabwa imiti no kuyegerezwa nta kiguzi, ndetse ibi bikaba biri gukorwa no muri iki gihe u Rwanda n’Isi bihanganye n’icyorezo cya COVID-19.

Ati “Tuzakomeza gukora kugira ngo serivisi zo kwirinda kwandura SIDA ndetse no kwita ku bafite Virus bahabwa imiti, izo serivisi zikomeza gutangwa neza no muri ibi bihe dukomeje guhangana n’iki cyorezo cya Coronavirus.”

Uyu muyobozi yagarutse ku bikorwa bizatuma u Rwanda rurandura Virus itera SIDA mu 2030, ati “Icya mbere abaturarwanda 95% bafite Virus itera SIDA bazaba bazi uko bahagaze, indi ntego ni uko 95% bamaze kwipimisha bakagaragarwaho n’ubwo bwandu, bazatangira gufata imiti,”

Yakomereje ku ngamba ya gatatu, ati “Mu bafata imiti, turifuza ko 95% bagera ku gipimo washaka Virus mu maraso yabo ukayibura kuko baba bafata imiti neza.”

Yavuze ko mu banyarwanda basaga ibihumbi 200 bafata imiti igabanya ubukana bwa SIDA bivuze ko nibura 86% by’abayirwaye babizi neza ko bafite ubwo bwandu ku buryo bizoroha kubakurikirana.

Ambasaderi wa Leta zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman, yavuze ko iki gihugu kimaze gushora miliyari 1,6$ mu kugura ibikoresho no gutanga ubuvuzi bijyanye no guhangana na SIDA.

Ati “Ubufatanye twagiranye bwatanze umusaruro ushimishije, icya mbere abantu ibihumbi 200 babona imiti igabanya ubukana bwa SIDA, icya kabiri munsi y’abagore 2% gusa nibo banduza abana babo mu gihe cyo kubyara, icya gatatu uyu mwaka abana b’imfubyi, abatishoboye, abangavu n’abagore bakiri bato barenga ibihumbi 300 bahawe ubuvuzi bubafasha.”

Ambasaderi Vrooman yijeje u Rwanda ko igihugu ahagarariye kizakomeza mu bufatanye bwo kurwanya SIDA no mu bindi bikorwa.

Kuri ubu u Rwanda rwatangije ubukangurambaga buzamara amezi atatu bugamije gushishikariza abaturage kwirinda SIDA.

Minisitiri w'Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yagaragaje ingamba zizatuma Leta irandura SIDA mu baturage mu 2030



source : https://ift.tt/3rtKOzK
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)