Icy'ingenzi si imyaka 14 y'igifungo yahawe umujenosideri Claude Muhayimana, igikuru ni ubutumwa bukomeje guhabwa abajenosideri bibwira ko bacitse ubutabera #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umujenosideri Claude Muhayimana, kuri uyu wa kane tariki 16 Ukuboza 2021, yaraye ijoro rye rya mbere muri gereza y'i Paris mu Bufaransa, ubwo yari amaze gukatirwa igifungo cy'imyaka 14 kubera uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Claude Muhayimana ni Umunyarwanda ufite n'ubwenegihugu bw'Ubufaransa, akaba yari atuye ahitwa Rouen, hanavugwa abandi bajenosideri benshi. Urubanza rwe rwatangiye i Paris tariki 22 Ugushyingo uyu mwaka, ruburanishwa n'inteko y'abaturage bunganirwa n'impuguke mu mategeko. Humviswe abatangabuhamya 50, barimo n'umugore wa Claude Muhayimana, wabwiye abacamanza ko yiboneye ubwe umugabo we yica Abatutsi. Mu bamushinje kandi harimo n'abakoranye ibyaha na Claude Muhayimana, babyemeye bakanabisabira imbabazi.

Mu mwanzuro w'urukiko, abacamaza bahamije Claude Muhayimana kuba icyitso mu mugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi n'ibyaha byibasiye inyokomuntu, dore ko ibimenyetso na nyir'ubwite atashoboye guhakana byerekanye ko yakoresheje imodoka ya Hotel Guest House yatwaraga, akajyana abicanyi mu bitero byaguyemo Abatutsi batabarika mu mujyi wa Kibuye no mu nkengero zawo. Ubushinjacyaha bwo bwari bwamusabiye gufungwa imyaka 15.

Abasesenguzi baganiriye na Rushyashya umwanzuro w'urukiko ukijya ahagaragra, basanga imyaka 14 y'igifungo ari mike ugereranyije n'uburemere bw'ibyaha byahamye Claude Muhayimana. Icyakora bavuga ko icy'ingenzi atari umubare w'imyaka azafungwa, ko ahubwo igikuru ari ubutumwa urubanza rwe rwahaye abajenosideri, bibwiraga ko bazidegembya ubuziraherezo.

Abo basesenguzi kandi batubwiye ko kuba uru ari urubanza rwa gatatu rubereye mu Bufaransa, ari ikigaragaza ko amahanga agenda amenya ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, bikazafasha kurwanya abayipfobya n'abayihakana.

Uru rubanza rwa Claude Muhayimana rwasabye imyaka n'imbaraga nyinshi kugirango rube, dore ko mu mwaka wa 2014 yigeze gufatwa afungwa umwaka umwe gusa, aza kurekurwa ku mpamvu zitasobanutse. Kuba nyuma y'imyaka 27 undi mujenosideri akatiwe rero, biributsa abantu nka Agatha Kanziga, Gen Aloys Ntiwiragabo, Col Laurent Serubuga n'abandi baba mu Bufaransa, ko nabo bazashyira bakagezwa mu butabera.

Urubanza rwa ruharwa Laurent Bucyibaruta, wari Perefe w'iyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro, rwo ruteganyijwe muri Gicurasi 2022, narwo rukazabera i Paris mu Bufaransa.

 

 

 

The post Icy'ingenzi si imyaka 14 y'igifungo yahawe umujenosideri Claude Muhayimana, igikuru ni ubutumwa bukomeje guhabwa abajenosideri bibwira ko bacitse ubutabera appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/icyingenzi-si-imyaka-14-yigifungo-yahawe-umujenosideri-claude-muhayimana-igikuru-ni-ubutumwa-bukomeje-guhabwa-abajenosideri-bibwira-ko-bacitse-ubutabera/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=icyingenzi-si-imyaka-14-yigifungo-yahawe-umujenosideri-claude-muhayimana-igikuru-ni-ubutumwa-bukomeje-guhabwa-abajenosideri-bibwira-ko-bacitse-ubutabera

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)