Ifoto ya Yolo The Queen yamanitse ukuguru n'i... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mukobwa ukunda gutigisa cyane imbuga nkoranyambaga kubera imiterere ye, akunda kuvugisha abantu batandukanye bakunda kumwibazaho bibaza niba abaho cyangwa atabaho kubera ukuntu angana n'uko ateye.

Uyu mukobwa buri gihe iyo yashizeho ifoto ntibura kuvugwaho rumwe n'abatari bake ndetse ntibura kuvugisha abantu, kuko buri gihe ikimero cye n'uburanga bwe bukunda kuvugisha abatari bake cyane cyane iyo yabusangije abamukurikira.

Yolo The queen wizihiza isabukuru y'amavuko uyu munsi, yifashishije ifoto zatunguye abatari bake imwe yamanitse ukuguru ndetse n'indi ahagaze ahantu ubona ko ari ku mazi, maze ayaherekeresha amagambo agira ati'' Isabukuru kuri njye, ndi umunyamugisha.''

Ifoto yateye umugeri yavugishije benshi

Nyuma yo gushyiraho ayo mafoto abantu batandukanye banyuze kuri konti ya Twitter bayarangariye, cyane ko uyu mukobwa ashyiraho ayo mafoto yatse uburenganzira bwose bw'abantu bayatangaho ibitekerezo maze abemerera kuyakunda gusa.

N'ubwo byagenze gutyo ariko ntibyabujije nk'ukwitwa Uwishema Sewase wagiye kuri konti ya Twitter agatangarira aya mafoto ndetse akavuga ko uyu mukobwa ari kimeza, ndetse uburyo yazamuye umujyeri mu kirere bigarara ko ari umukarateka.

Hari uwitwa Rumwe rumwe nawe nyuma yo kubona iyo foto yayifashishije kuri konti ye ya twitter maze agira ati''Mbega Yolo n'ibyo urabizi koko nari nzi ko ari imiterere gusa yo hasi anyway Isabukuru nziza muko.''

Hari kandi indi foto yongeye kugarukwaho uyu mukobwa apfundikije amabere udupfukamunwa asa n'aho ariyo sutiya, maze ivugwaho n'abatari bake mu rwego rwo gutebya bavuga ko yishakiye inzira.

Nk'uyu witwa Bagiraneza yagize ati'' Iby'ubu ni uku bisa ngaho Yolo akaba yishakiye inzira yo kwirinda Corona mu mabere ye.''

Ifoto yatwikirije amabere udupfukamunwa yavugishije benshi

Yolo ubusanzwe witwa Fiona arizihiza isabukuru

Imiterere ya Yolo The Queen ikunda kuvugisha benshi



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112234/ifoto-ya-yolo-the-queen-yamanitse-ukuguru-nindi-yambaye-udupfukamunwa-ku-mabere-yavugishij-112234.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)