Ikariso imwe ya Zari Hassan ngo ayigura miliyoni 3.5 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuherwekazi ukomoka muri Uganda uba muri Afurika y'Epfo, Zari Hassan yavuze ko abantu bamusebeje ko agira umwambaro umwe w'imbere w'umukara (ikariso) atari byo kuko ayifite myinshi kandi ihenze aho imwe igura miliyioni 3.5 z'amashilingi ya Uganda.

Mu minsi ishize nibwo ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye amashusho ya Zari arimo abyina maze ikanzu y'umweru yari yambaye ikazamuka, ku bwa mahirwe mabi ye igaragaza umwenda w'imbere yari yambayemo.

Ni ikanzu y'umweru, imbere yari yambayeho umwenda w'umukara (black underwear), kuva icyo gihe yatangiye kuba igitaramo benshi bamunenga kwambara umwenda w'umukara mu ikanzu y'umweru.

Nyuma yaje kumvikana avuga ko atari kwambara ikariso y'umweru mu ikanzu y'umweru ndetse ko abantu bagomba kujya bajyana n'ibigezweho.

Ati 'Sinzi impamvu umwambaro wanjye w'imbere ari yo nkuru yakwirakwiye, abantu bibaza impamvu nari nambaye uw'umukara, nari namabaye ikanzu y'umweru, reka mbabwire mujye mukoresha ubwenye cyangwa inyurabwenge, ntabwo wakambara umwenda w'imbere w'umweru mu ikanzu y'umweru.'

Abantu bakomeje kugenda bavuga kuri uyu mwambaro w'imbere wa Zari aho bamwe bavuze ko ari wo wonyine agira w'umukara.

Aganira na Ayo TV yo muri Tanzania, Zari yavuze ko afite imyambaro y'imbere myinshi kandi iba ihenze bityo ko atari umwe nk'uko bivugwa.

Ati 'ndi umugore w'umuherwe murabizi. Ntabwo ndi hano kwitaka ariko ndakora cyane ku bw'ubuzima bwanjye. Mbaho ubuzima abantu benshi bavuga ko buhenze, ariko ntabwo byoroshye. Benshi batewe urujijo n'ikariso yanjye y'umukara. Ndi hano kubisobanura, mfite nyinshi zifite ririya bara kandi nta nubwo zihendutse, buri imwe nyigura amadorali y'Amerika 978(miliyoni 3.5 z'amashilingi ya Uganda, hafi miliyoni 1 y'amafaranga y'u Rwanda).'

Uyu mugore kandi yavuze ko umwambaro we w'imbere ubusanzwe uwambara inshuro eshatu gusa ubundi agahita awujugunya.

Iyi foto niyo yazamuye impaka zose
Ngo afite nyinshi zirabura kandi zihenze



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/ikariso-imwe-ya-zari-hassan-ngo-ayigura-miliyoni-3-5

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)