Uburyo izi nzoga zikorwa n'ibiba bizigize ni bimwe mu biteye inkeke kuko hari izishyirwamo 'Pakmaya', kanyanga, ifu y'amatafari, isukari nyinshi, itabi, umubirizi, umuravumba n'ibindi.
Uretse abavutswa ubuzima no kunywa izi nzoga, hari abahirima mu mihanda, mu migende, abahanuka ku mikingo n'izindi ngorane zikururwa no kuba abantu basinze nyuma yo kuzinywa.
Kugeza ubu nta mibare izwi y'abantu bahitanwa n'izi nzoga z'inkorano ariko hari abantu benshi bagirwaho ingaruka na zo nk'uko bigaragazwa n'ingero zitandukanye.
Hari nk'inzoga yitwa 'Kibamba' yengerwa mu Murenge wa Kimisagara, Akarere ka Nyarugenge, yavuzweho kwivugana umuntu muri Kamena 2020 ndetse abandi babiri mu bayiyonyeho barahuma.
Ku wa 27 Ukuboza 2021, havuzwe inkuru y'abantu bane bishwe n'inzoga yitwa 'Umuneza' aho bivugwa ko bayinywereye ni mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kimuhurura mu Mudugudu witwa Intambwe. Umuntu wa munani yapfuye ku wa Gatatu w'iki cyumweru azize iyo nzoga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kimihurura, Murebwayire Alphonsine, yabwiye IGIHE ko ba nyakwigendera mbere yo gushiramo umwuka batakaga mu nda.
Itangazo ryasohowe n'Ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n'imiti mu Rwanda (Rwanda-FDA), ku wa 28 Ukuboza 2021, ryavugaga ko cyahagaritse by'agateganyo iyi nzoga ya 'Umuneza n'iyitwa Tuzane'.
Abayobozi bahagurukiye iki kibazo
Abayobozi muri Guverinoma, Polisi y'Igihugu n'inzego z'ibanze kuri uyu wa Kane, bagiranye ibiganiro nyunguranabitekerezo ku cyakorwa ngo haboneke umuti w'ikibazo cy'inzoga z'inkorano.
Ni inama yitabiriwe na Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Habyarimana Béata, Minisitiri w'Ubuzima, Dr Ngamije Daniel ndetse n'uw'Umutekano mu Gihugu, Gasana Alfred.
Abandi bitabiriye iyi nama kandi barimo Umuyobozi wa Polisi y'Igihugu, IGP Dan Munyuza, ba Guverineri b'Intara n'Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali ndetse n'abayobora uturere n'izindi nzego zifite aho zihuriye n'iki kibazo.
Aba bayobozi bose bunguranye ibitekerezo ku buryo inzoga z'inkorano zikomeje gutwara no kwangiza ubuzima bw'abaturage hirya no hino mu gihugu cyarandurwa burundu.
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yavuze ko abatangiza inganda bakwiye kunyura mu nzira zemewe ndetse ibigo birimo RDB, RSB n'ibindi bitanga ibyangombwa bikabaha uburenganzira.
Ati 'Tunaboneraho n'umwanya wo kugira ngo dutangarize Abanyarwanda ko hirya no hino hari abantu batangiza inganda mu buryo bwo kwirwanaho, gushakisha imibereho ariko izo nganda hari inzira zikwiye kunyuramo.'
Minisitiri Gatabazi yavuze ko izi nzoga z'inkorano akenshi ziba zidafite ubuziranenge zigira ingaruka zikomeye ku buzima bw'Abanyarwanda kuko n'abo zidahitana hari ibindi bibazo bagenda bahuriramo na zo.
Ati 'Hirya no hino mu gihugu hari inzoga nk'izo z'inkorano zitujuje ubuziranenge zica abaturage ndetse hari n'igihe badashobora gupfa uwo munsi ariko bakagenda bapfa buhoro buhoro.'
Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi Mukuru wa Rwanda FDA, Dr Bienvenue Emile, avuga ko abantu bakwiye kumenya ko ibikorwa byose bikwiye kubahiriza amategeko.
Ati 'Iyo ugiye mu rwego rw'ibigendanye n'imiti n'ibiribwa, guhabwa icyangombwa cyo gufungura ikigo cyangwa sosiyete ntibihagije. Ukwiye kubanza kugana abashinzwe ubuziranenge kugira ngo harebwe ko ibyo ugiye gukora bitazagira ingaruka ku bakiliya bawe.'
Hagiye gukorwa ubushakashatsi ku ngaruka izi nzoga zigira ku baturageâ¦
Umwe mu myanzuro yafatiwe mu nama yahuje inzego zitandukanye kuri iki kibazo cy'inzoga z'inkorano, ni uw'uko hagiye gushyirwaho amatsinda yihariye ashinzwe kugenzura izi nzoga zikorerwa hirya no hino.
Mu bindi byemejwe harimo kuba uturere tugiye guhabwa urutonde rw'inzoga zemewe gukorerwayo ndetse n'izitemewe kugira ngo bifashe ubuyobozi n'abaturage.
Ubuyobozi bwa Rwanda FDA buvuga ko hagiye gukazwa ubugenzuzi hagamijwe kureba ko abacuruza ibiribwa, imiti n'ibinyobwa byose bubahiriza amabwiriza y'ubuziranenge.
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ikibazo-cy-inzoga-z-inkorano-gikomeje-gufata-indi-ntera