- Chris Neat
Kanoheri Christmas Ruth uzwi nka Chris Neat ni umwe mu babashije kurenga izo mbogamizi akaba yarize muzika ndetse akabasha kuyitunganya nk'akazi ka buri munsi.
Kuri ubu Chris Neat ni umwe mu basinyishijwe n'inzu ifasha abahanzi (Label) y'Ibisumizi yashinzwe n'umuhanzi Riderman ngo ajye atunganya imiziki y'abahanzi bahagana.
Chris Neat akora aka kazi ko gutunganya imiziki mu buryo bw'amajwi akabikora mu buryo bw'umwuga nk'uwabyize ku ishuri ry'umuziki ku Nyundo ndetse akabihuza n'inshingano zindi z'ubuzima busanzwe. Kuri we abona ntacyo bibangamira ubuzima bwe n'ubw'umuryango we, nk'uko abisobanura muri iki kiganiro: