Ikigega kizafasha abarimu gukomeza kaminuza cyatangiranye miliyoni 80 Frw - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabivuze kuri uyu wa 5 Ukuboza 2021, ubwo hatangwaga ibihembo ku barimu b’indashyikirwa mu masomo ya Siyansi n’Imibare, abayobozi b’ibigo by’amashuri n’abahagarariye uburezi mu turere dukorana na AIMS. Abagera ku 150 ni bo bahembwe ibirimo mudasobwa na tablet.

Dr Otieno yavuze ko hari icyizere cy’uko intego AIMS yari ifite ku wa 18 Ugushyingo 2021, hatangizwa ubukangurambaga bugamije gushimira abarimu batsindishije abanyeshuri benshi mu bizamini bya Siyansi n’Imibare izagerwaho bidatinze.

Miliyoni 100 Frw ni zo ziyemejwe ko zitangizwa mu Kigega cyo gushyigikira gahunda yo guhemba abarimu no kubafasha kwiga icyiciro cya kabiri cya kaminuza izajya iba buri mwaka.

Yagize ati “Igice kimwe cyayo cyagombaga kuboneka binyuze mu mafaranga atangwa, ikindi kikaboneka mu kwishyurira abarimu kaminuza. Navuga ko twageze ku ntego yacu ku kigero cya 80%.”

Mu isangira ryabaye mu ijoro ryo ku wa 4 Ukuboza 2021 icyo kigega gitangizwa, hakusanyijwe miliyoni 19 Frw zirimo 10 Frw Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB) cyatanze, Airtel Rwanda itanga miliyoni 7 Frw na KCB Rwanda ishyiraho miliyoni 2 Frw.

Kaminuza za Kibogora na UTAB nazo zemeye kwigisha abarimu 16 aho buri yose izakira batatu bazishyurirwa byose na batanu bazishyurirwa igice.

Dr Otieno yakomeje ati “Intego yacu kwari ukwishyurira abarimu 20 bagasubira ku ishuri ariko turabona ko dushobora gukuba kabiri uwo mubare.”

Umuyobozi w’Agashami gashinzwe Integanyanyigisho z’Amasomo ya Siyansi n’Imibare mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB), Rugenamanzi Félicien, yavuze ko iyo gahunda izagura amahirwe ya mwarimu mu bunyamwuga, ahamagarira inzego n’imiryango bitandukanye kuyishyigikira.

Yakomeje ati “Amahirwe yo kwishyurira abarimu kaminuza ntazabafasha kongera ubushobozi bwabo mu byo bigisha mu ishuri gusa, ahubwo azanababera ingufu zibageza ku zindi ntambwe mu burezi.”

Akanyamuneza kari kose ku maso y’abahembwe. Bahamije ko kubona bashyigikiwe nz’inzego za Leta n’iz’abikorera bibongerera umurava kuko bumva ko ibyo bakora bigaragara kandi bishimwa.

Uwitwa Dukuzumuremyi Honorée wigisha ubutabire muri Ecole des Sciences de Musanze, yagize ati “Ngiye kongera ikibatsi mu byo nkora kuko nabonye ko hari abantu bazirikana ibyo nkora nka mwarimu.”

Abarimu bashimiye AIMS n’abafatanyabikorwa bose kuri icyo gikorwa “cy’indashyikirwa” biyemeza kutaziyambura agaciro bahawe.

Dr Herine Otieno yavuze ko hamaze kuboneka inkunga ifite agaciro ka miliyoni 80 Frw azakoreshwa mu kurihira abarimu kaminuza
Umuyobozi w’Agashami gashinzwe Integanyanyigisho z’Amasomo ya Siyansi n’Imibare mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB), Rugenamanzi Félicien, yasabye inzego gushyira imbaraga muri gahunda izongera ubunyamwuga bwa mwarimu
Kabanda Pacifique ushinzwe serivisi z'Abakiliya muri Airtel Rwanda yari muri icyo gikorwa
Mastercard nk'Umufatanyabikorwa yari ihagarariwe
Umuyobozi Mukuru wa Chancen International, Batya Blankers, yari mu muhango wo guhemba abarimu
Abarimu basaga 150 bahawe ibihembo birimo mudasobwa na tablets
Nyuma y'iki gikorwa hafashwe ifoto y'urwibutso



source : https://ift.tt/3GiVt4h
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)