Impera z'umwaka ni igihe cyiza cyo kwisuzuma ngo urebe niba intego wari warihaye warazigezeho cyangwa zaranze k'uburyo byakubera isomo ryiza ry'ingamba winjirina mu mwaka utaha, umuhanzi Nemeye Platini avuga ko umwaka wa 2021 ari umwaka wagenze neza kuri we kuko ugiye gusiga umuziki we awugeje ku rwego rurenze urwo yari yateganyije.
Ni mu kiganiro kigufi yagiranye n'ikinyamakuru ISIMBI cyagarukaga ku ko umwaka wa 2021 urangiye kuri we niba byaramuhiriye cyangwa hari ibitaragenze neza ndetse n'ibyamubabaje muri rusange.
Avuga ko ikintu cyamubabaje ari urupfu rw'umuraperi Tuyishimire Joshua [ Jay Polly] witabye Imana tariki ya 2 Nzeri 2021, avuga ko ari ikintu kitazapfa kwibagirana.
Ati 'Ni urupfu rwa Jay Polly, ni cyo kintu numva bizagorana kwibagirwa uyu mwaka udusigiye.'
Avuga ko muri ursange umwaka wamugendekeye neza, by'umwihariko avuga ko habayemo n'ikintu yita ko kidasanzwe aho yabashije kwambutsa umuziki we akawushyira ku rundi rwego.
Ati 'Byagenze neza, biri hejuru y'ibyo nari narateganyije ariko navuga ko uyu mwaka ari uwo kwishimira pe, gusa icy'ingenzi kinini kirimo kidasanzwe ni uburyo nagerageje kwambutsa ibintu byanjyeho gato, ntibiragera ku rwego nifuza ariko nabashije kubona uburyo bwo kwambutsa muzika yanjye.'
Uyu muhanzi muri uyu mwaka wa 2021 muri Kanama nibwo yasinyanye amasezerano na Sosiyete yo muri Nigeria yitwa 'One Percent International' izwi mu kumenyekanisha ibihangano by'abahanzi aho izajya imufasha na we kumenyekanisha ibihangano bye.
Platini yagize amahirwe yo guhatana mu bihembo bya 'AFRIMA' nubwo nta gihembo yabonye. Indirimbo ye 'Atansiyo' yahatanaga mu cyiciro cya 'Best Artist, Duo or Group in African Contemporary', abifashijwemo kandi na 'One Percent International' yabashije gutaramira abitabiriye ibi bihembo.