Kuri uyu wa Gatatu Kuya 29 Ukuboza 2021 , niyo tariki ubuyobozi bw'ikipe ya Etincelles FC yo mu karere ka Rubavu mu ntara y'i Burengerazuba yateguyeho ko hazaba amatora yo kuzuza komitenyobozi yayo.
Ni igikorwa cyateguwe nyuma yaho iyi kipe isanzwe yambara imyenda y'umutuku n'umweru ifite icyuho mu myanya y'ubuyobozi, ni nyuma y'uko Hitayezu Dirigeant wari Perezida ndetse na visi-perezida wa mbere Pastor Ndolimana Emmanuel beguye kumirimo yabo kubera impamvu zabo bwite.
Nk'uko bigaragara mu ibaruwa ubuyobozi bwa Etincelles FC bwashyize hanze, abazitabira aya matora basabwa kuzaza bitwaje inyemezabwishyu bishyuriyeho amafaranga atari munsi y'ibihumbi 10 000 afatwa nk'umugabane wabo muri iyi kipe.
Ikipe ya Etincelles FC igiye gukora amatora yo kuzuza inzego iri ku mwanya wa nyuma ku rutonde rw'agateganyo rwa shampiyona y'u Rwanda aho kuri ubu ifite amanota 7 gusa.
Kugeza ubu mu mikino 10 iyi kipe imaze gukina yatsinze umukino umwe, inganya indi ine ikaba yatsinzwe indi mikino 5.
The post Ikipe ya Etincelles FC yateguye amatora yo kuzuza imyanya, abazatora basabwa kuzana inyemezabwishyu y'amafaranga atari munsi ya 10 000 appeared first on RUSHYASHYA.