Uruhinja rwatawe na nyina rukimara kuvuka rwarokowe n'imbwa y'ingore n'ibibwana byayo nyuma yo kumara ijoro ryose birupfutse mu murima kugira ngo rudakonja.
Abatuye mu ntara ya Chattisgarh yo mu Buhinde bavuga ko hari umuntu wabyariye umwana nijoro amuta yambaye ubusa.
Bongeyeho ko uyu mwana yabonwe n'imbwa,ziramukikira ijoro ryose kugira ngo aticwa n'ubukonje.
Avuga ku byabaye, umuturage utavuzwe amazina yagize ati: 'Ahari ubushyuhe bw'ibibwana na nyina ubwabo ni byo byatumye uru ruhinja rukomeza kubaho.
Ubusanzwe ubushyuhe buragabanuka nijoro kandi turi mu Ukuboza. Navuga ko aya ari amahirwe umwana yagize."
Bivugwa ko uyu mwana yabonetse hafi y'ibibwana,ndetse ngo yavutse nta kibazo afite kandi yavumbuwe nyuma y'uko abaturage bamwumvise arira.
Abaturage bamenyesheje ubuyobozi bw'inzego z'ibanze, nazo zimenyesha polisi, yahageze nyuma gato.
Uruhinja rwoherejwe mu mushinga wa Child Line nyuma yo gusuzumwa n'abaganga bo mu bitaro byaho hanyuma ruhabwa izina rya Akanksha.
Umwe mu baturage witwa Premnath, yavuze ko iki ari "igitangaza" kuba umwana yarokotse nijoro, kuko imbwa zizerera zashoboraga kumurya.
Yakomeje atuka ababyeyi b'uyu mwana ati: 'Ntabwo ari ababyeyi, ni abagizi ba nabi. Ni igitangaza kuba umwana yabonetse akiri muzima kuko imbwa z'agasozi rimwe na rimwe zihiga mu gicuku.'