Imihini mishya : Abagenzi 36 baraye muri Gare ya Nyabugogo kubera amabwiriza mashya #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amabwiriza mashya yo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya COVID-19 ateganya ko ingendo zibujijwe kuva saa yine z'ijoro (22:00') kugeza saa kumi za mu gitondo (04:00') mu gihe ayagenderwagaho yashyizweho n'Inama y'Abaminisitiri yo ku ya 14 Ukuboza 2021 yavugaga amasaha yo guhagarika ingendo ari saa sita z'ijoro.

Aya mabwiriza mashya yatumye abantu 36 bagombaga gutaha mu Ntara baturutse mu Mujyi wa Kigali barara muri Gare ya Nyabugogo kubera kubura ibinyabiziga bibacyura.

Muri aba bagenzi, barimo 12 bajyaga mu Ntara y'Iburasirazuba, hakaba abandi 12 berecyezaga mu Ntara y'Iburengerazuba, bane (4) bajyaga mu Majyepfo n'abandi Umunani (8) bagombaga gutaha mu Majyaruguru.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko nubwo aba bantu bazindutse bataha ariko bikwiye kubasigira isomo kandi bikanasigira abandi isomo ryo kumenya uko bacunga neza amasaha.

Yagize ati 'Ni byo barazinduka bataha ariko isomo riba rivuyemo ni uguteganya no kumenya amasaha, ukamenya igihe ibinyabiziga bigendera, umuntu akamenya ko ashobora kugera muri gare agasanga ibinyabiziga bijya aho ataha byamaze kugenda.'

Yakomeje agira ati 'Amasomo nk'aya bayigireho bagataha kare, abarangije akazi bagataha ntibarangarire mu mujyi, abazindukiye ahantu babona bwije bakamenya ko bashobora kubura imodoka.'

Aya mabwiriza yatumye aba bantu barara muri gare, avuga ko nubwo ingendo zibujijwe kuva saa yine z'ijoro ariko ibikorwa by'ubucuruzi bigomba guhagara saa tatu z'ijoro (21:00').

CP Kabera yakunze kugira inama abaturage ko muri gahunda bateganya za buri munsi baba bakwiye gushyiramo no kubahiriza amabwiriza yashyizweho na Guverinoma y'u Rwanda by'umwihariko mu gihe hashyizweho amasaha yo gutahiraho nk'aya, abantu bakamenya igihe basoreza imirimo yabo kugira ngo amasaha ataza kubafata.



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Imihini-mishya-Abagenzi-36-baraye-muri-Gare-ya-Nyabugogo-kubera-amabwiriza-mashya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)