Uyu muhanda wari usanzwe ubamo umuvundo w’imodoka kubera ubuto bwawo, watangiye kwagurwa ndetse igice gituruka Gahanga cyamaze kurangira, ubu hari gukorwa umuhanda wa Kicukiro Centre ukomeza Sonatubes.
Nk’uko igishushanyo mbonera cyawo kibigaragaza, imbere y’isoko rya Kicukiro hari kubakwa ihuriro ry’imihanda (Rond Point) rifite umuhanda hejuru no hasi ku buryo ibinyabiziga bimwe bizajya bica hasi ibindi bikanyura hejuru.
Hejuru y’iyi ’rond point’ hazaba hari imihanda ibiri ifite aho kunyura hane, mu gihe ku ruhande rwayo hasi hari indi ibiri (iburyo n’ubumoso) izajya yifashishwa n’ibinyabiziga byanyuze munsi y’iri huriro ry’imihanda, yaba ibiturutse cyangwa ibijya mu muhanda wa Rwandex-Centre cyangwa mu muhanda mushya ujya mu Kagarama uri kubakwa ahahoze ari muri ETO Kicukiro.
Umushinga wo kuvugurura uyu muhanda uri gukorwa n’Ikigo Gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi, RTDA, ku bufatanye n’Umujyi wa Kigali, aho biteganyijwe ko uzagabanya umuvundo w’imodoka nyinshi zikoresha uyu muhanda.
Uyu mushinga kandi ugamije kwagura umuhanda ugana i Bugesera ku Kibuga cy’Indege kugira ngo mu gihe kizaba cyatangiye gukorwa, hazabe hatari umuvundo.
Amafoto: Irakiza Augustin
source : https://ift.tt/3ou6p9m