Ubusanzwe koga si siporo ishobora gutera impanuka yakwangiza ijisho, ariko akenshi iyo abantu bamaze koga by'umwihariko muri pisine, usanga bafite uburyaryate ku maso ndetse amaso yanatukuye.
Urubuga delgarm dukesha iyi nkuru rwanditse ko ikinyabutabire 'Chlorine' gishyirwa mu mazi mu rwego rwo kuyasukura; ubwayo ntacyo gitwaye ndetse atari nayo ituma amaso y'uwagiye muri ayo mazi atukura ahubwo ikibazo kibaho iyo 'Chlorine' ihuye na 'Nitrogen' iboneka mu nkari, bikabyara ikinyabutabire cya 'Chloramine'.
Mu by'ukuri rero iyo tuvuye muri pisine amaso yacu yatukuye, biba byatewe na Chloramine.
Agahu gatwikira ijisho iyo gahuye na 'Chloramine' karababuka noneho bigatuma umweru w'ijisho uhinduka umutuku, 'Chloramine' kandi ituma ijisho ritwikirwa n'akandi gahu gatuma ijisho ryumagara kandi rigatukura, ibyo biba byabaye ku jisho ni byo bita'Keratitis'.
Abantu benshi bakunze kwibwira ko kuvura iki kibazo hakoreshwa ibitonyanga bigabanya ugutukura kw'ijisho, nyamara uburyo bwiza bwo kuvura iki kibazo ni ugukoresha amarira y'amakorano.
Amarira y'amakorano atuma ku jisho hirema agahu gafasha ijisho gukira vuba. Naho imikorere y'ibitonyanga bigabanya gutukura kw'ijisho, ubwayo(imikorere) ishobora gutuma ikibazo kirushaho gukomera cyane cyane iyo uhagaritse gukoresha uwo muti.
N'ubwo bwose abenshi bavuga ko gutukura amaso uvuye kogera muri pisine biterwa n'ingano ya 'Chlorine' iba yashyizwe muri ayo mazi, abashakashatsi bemeza ko iyo atari yo mpamvu nyayo yo gutukura amaso.
Impuguke mu by'ubuvuzi mu kigo gishinzwe kurwanya no gukumira indwara, mu nteko isuzuma ubuzima n'imiterere y'amazi n'urwego rw'igihugu rushinzwe pisine muri Amerika, batangaje ko impamvu y'umwimerere itera amaso gutukura ku muntu uvuye koga muri pisine, ari inkari ziba ziri muri iyo pisine.
Na mbere y'ubu bushakashatsi hari ubundi bwari bwarerekanye ko byibuze mu banyu batanu bajya muri pisine, umwe asiga anyayemo kandi inkari uko zaba zingana kose zisiga uburozi mu mazi.
Ubushakashatsi buheruka bw'inteko ishinzwe kugenzura ubuzima n'imiterere y'amazi ya pisine muri Amerika, bwagaragaje ko hafi kimwe cya kabiri cy'abanyamerika batekerezaga ko hari imiti yongerwa mu mazi ya pisine ku buryo iyo unyayemo amazi ahita ahindura ibara.
Muri ubu bushakashatsi, abantu 71% by'abo bwakoreweho, bizeraga ko Chlorine ari yo ituma amaso atukura nyuma yo kuva muri pisine.
Michele Hlavsa ukuriye gahunda z'ubuzima bujyanye no koga mu kigo gishinzwe kurwanya no gukumira indwara muri Amerika, aganira na today.com muwa 2015 yagize ati 'kuba mu mazi harimo inkari, bituma Chlorine yigirayo bigakora ikindi kintu gituma amaso y'abantu atukura'. Yongeyeho ati 'Gutukura kw'amaso y'umuntu woga ubwabyo ni ikimenyetso cy'uko muri pisine hashobora kuba harimo inkari'.
Uyu mushakashatsi kandi aburira abantu ababwira ko akenshi impumumuro yumvikana mu mazi ya pisine atari impumuro ya Chlorine ahubwo ari impumumuro y'ibindi binyabutabire bibyarwa n'uruhuririane rwa Chlorine n'inkari ziba zanyawe muri pisine, ibyo bikaba ari nabyo bitera amaso gutukura.
Gukemura iki kibazo cyo kwanduza amazi ya pisine, abakoresha pisine bagirwa inama yo kubanza gukaraba umubiri wose ndetse no kwihagarika mu bwiherero bwabugenewe mbere yo kwinjira muri pisine.
Musinga C.
Â
Â
Â
Â
Â
Â
The post Impamvu itera amaso gutukura nyuma yo koga muri pisine yamenyekanye appeared first on IRIBA NEWS.
Source : https://iribanews.rw/2021/12/07/impamvu-itera-amaso-gutukura-nyuma-yo-koga-muri-pisine-yamenyekanye/