Impamvu rimwe na rimwe urota inzozi bugacya wazibagiwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rimwe na rimwe abantu benshi iyo basinziriye bakunze kurota, hakaba ubwo bakanguka bakibuka neza ibyo babonye mu nzozi, mu gihe hari n'abandi babyuka babyibagiwe, ibi bikaba biterwa n'imikorere y'imyakura itwara amakuru mu mubiri.

Iyo dusinziriye, ubwonko bwacu bunyura mu byiciro bine by'ingenzi, muri ibyo byiciro amaso yacu ntaba yikaraga mu buryo bwihuse. Mu kiciro cya mbere, umubiri ugenda uhindura buhoro buhoro imimerere yo kuba maso yerekeza mu gusinzira, mu kiciro cya kabiri umubiri winjira mu bitotsi byoroheje, naho mu kiciro cya gatatu umubiri ukinjira muri bya bitotsi bikomye biguhezayo ku buryo iyo ukangutse uba wumva akanyamuneza k'ikiruhuko wagize muri ibyo bitotsi.

Naho mu kiciro cya kane ubwonko bwacu nibwo buba burimo gukora inzozi ariko se kuki izi nzozi akenshi na kenshi tuzibagirwa?

Inkuru dukesha urubuga namnak, ivuga ko ubushakashatsi bushya bwakorewe ku mbeba bwagaragaje ko iki kiciro kibamo igice cyo kwibagirwa, biba igihe ubwonko buhagaritse gukusanya amakuru maze neurones (imyakura itwara amakuru mu mubiri) zishinzwe kwibagirwa zikabona umwanya wo gukora.

Neurone ni urufunguzo rw'umwimerere ku bijyanye no gusinzira ndetse no kugira apeti, ubushakashatsi bwakozwe bwerekanye ko imisemburo ya Orexin na Hypocretine ishinzwe gutunganya no gushyira ku murongo ibitotsi byacu kandi ikaba ikora ku buryo butandukanye bitewe na buri muntu, bigatuma dusinzira mu bihe bitandukanye; iyo misemburo ibarizwa mu gice cy'ubwonko kitwa Hypothalamus ikaba itera umuntu kumva ahondobera.

Abashakashatsi basanze umusemburo wa melanine ukorerwa mu myakura ijyana makuru, muri iki kiciro(cya kane) cy'ibitotsi ishobora kuba ifite imikorere; ikohereza ubutumwa buhagarika imikorere ya hypothalamus, iki gice nacyo kikakira ubu butumwa, kigahita gisiba inzozi zakibereyemo zose.

Muri iki cyiciro cy'ibitotsi, ubushakashatsi bwemeje ko uturemangingo tw'imisemburo ya Melanine aritwo dufasha ubwonko kwibagirwa inzozi.

Abashakashatsi basanze ubwonko bwacu bwakira amakuru mashya mu gihe dusinziriye ariko iminota mike mbere y'uko dukanguka, ayo makuru agahita asibwa by'igihe kirekire kandi ingano y'umusemburo wa melanine ikaba yazamutse, bityo bahita banzura ko iyo umuntu arose inzozi ubwonko bwe bugeze mu kiciro cya kane cy'ibitotsi, izo nzozi azibagirwa.

Rimwe na rimwe hari n'abagira inzozi mu cyiciro cya kabiri cyangwa icya gatatu kandi bagakomeza kwibuka izo nzozi.

Gusa hari n'inyigo zihariye zakorewe ku itsinda ryihariye ry'abantu rigaragaza ko nta nzozi bajya babona muri kiriya kiciro cy'ibitotsi ndetse ku bandi igaragaza ko bazibona ariko ntibazibagirwe bitewe n'uko neurons zabo zishinzwe kwibagiza ziba zidakora.

Musinga C.

 

 

 

 

 

The post Impamvu rimwe na rimwe urota inzozi bugacya wazibagiwe appeared first on IRIBA NEWS.



Source : https://iribanews.rw/2021/12/23/impamvu-rimwe-na-rimwe-urota-inzozi-bugacya-wazibagiwe/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)