Inda ko yabaye inda bite! Miss Muyango wagaru... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Miss Uwase Muyango ni umubyeyi w'umwana umwe yabyaranye na Kimenyi Yves, ndetse nyuma yo kwibaruka yaciye mu bihe bikomeye ku buryo ibyo bihe byashoboraga kumugiraho ingaruka bitewe n'amagambo asesereza yabwirwaga.

Miss Muyango utarigeraga yita na gato ku magambo yabwirwaga yaba mu gihe cyo gutwita kwe, nyuma na mbere yo kubyara, ndetse akaba yarigeze kubwira InyaRwanda.com ko ibyo byose atabyitaho kuko ubwe yiha amahoro mu mutima, kuri iyi nshuro yanze kuripfana.

Miss Muyango utaherukaga gushyira hanze amafoto amugaragaza nk'uko abantu bari bamumenyereyemo cyane ko yari amaze asangiza abamukurikirana ibikorwa byamamaza, yongeye gukomwa mu nkokora n'uwamubwiye ko inda yabaye inda.


Mu mafoto 3 yashyize kuri konti ye ya instagram, Miss Muyango yagaragaje inseko y'ibyishimo ubona ko ari kwihinduranya kugira ngo afate ifoto nziza maze aziherekeresha ubutumwa bugira buti: ''Ndi umunyamugisha iteka ryose''.

Nyuma yo gushyiraho izo foto, abantu benshi bagiye bamubwira ko bamukunda cyane ndetse bamwe bakamuhumuriza bavuga ko ari cyo gihe bamuboneye, abandi bati 'rwose uri mwiza ndetse ubwiza bwawe ntaho buzajya'.

Gusa ku rundi ruhande, hari uwitwa Kwizerawizkid wabonye izo foto mu ba mbere maze atazuyaje ahita amubaza ukuntu inda yabaye inda mu buryo yerekanaga ko atangaye cyane asa n'utunguwe, agira ati: ''Inda ko yabaye Inda Miss! Bite.'' Miss Muyango nyuma yo kubona ubwo butumwa bwa Kwizera nawe ntiyaripfanye maze asubizanya n'uburakari uyu Kwizera, agira ati: '' Ubwo uruzuye?''.


Miss Muyango yongeye kwibasirwa nyuma yo kubyara

Mu ijoro ryo ku cyumweru tariki 29 Kanama 2021, ni bwo umuryango wa Kimenyi Yve na Miss Muyango Claudine bakiriye imfura yabo y'umuhungu bakayita Kimenyi Miguel Yanis.

Kimenyi Yves yatangiye gukundana na Miss Muyango muri Kanama 2019. Tariki 13 Ukwakira 2019, Muyango yateguye ibirori by'isabukuru y'umukunzi we amushimira urwo yamukunze. Kuva icyo gihe kugeza n'uyu munsi, ibyabo ni inkuru idasiba gusomwa, bitewe n'umunyenga w'urukundo aba bombi bahoramo.


Miss Muyango ateruye imfura ye

Uwase Muyango Claudine, yabaye Miss Photogenic muri Miss Rwanda 2019. Yambitswe impeta y'urukundo n'umukunzi we w'igihe kirekire Kimenyi Yves, umukinnyi w'ikipe y'Igihugu Amavubi ndetse n'ikipe ya Kiyovu Sports, tariki 28 Gashyantare 2021.

Andi mafoto ya Miss Uwase Muyango nyuma yo kwibaruka 






Imfura ya Miss Muyango na Kimenyi yitwa Kimenyi Miguel Yanis 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112291/inda-ko-yabaye-inda-bite-miss-muyango-wagarutse-mu-isura-nshya-yasubizanyije-uburakari-uwa-112291.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)