Kera cyane i Betelehemu (Bethlehem)
Nk'uko Bibiliya ibivuga
Umwana w'umuhungu wa Mariya
Yezu Kirisitu
Yaravutse kuri Noheli
Nimwumve abamalayika baririmba
Ko umwami yavutse
Kandi umuntu azabaho iteka
Kubera umunsi wa Noheli
Umwana w'umuhungu wa Mariya
Yezu Kirisitu
Yaravutse kuri Noheli
Abashumba na bo
Baragendaga ninjoro
Babona inyenyeri nshya ishashagirana
Bumva abaririmbyi baririmba indirimbo ivugira kure
Nimwumve abamalayika bararirimba
Ko umwami yavutse kandi umuntu azabaho iteka
Kubera umunsi wa Noheli
Mu kanya gato isi yuzura urumuri
Inzongera zose zirirangira
Hari amarira n'ibitwenge by'umunezero
Abantu bose bavugira hejuru bati
Buri wese amenye ko hari icyizere cy'amahoro kuri twese
Yozefu n'umugore we Mariya
Bajya i Betelehemu (Bethlehem) muri iryo joro
Bahageze babura aho bibarukira umwana
Nta hantu na hamwe babonaga
Ni uko babona ikiraro kiri cyonyine
Harimo umuvure inka zariragamo
Aho ni ho umwana w'umuhungu wa Mariya yavukiye
Nyagasani wohereje umwana wawe kuducungura
Nyagasani waratwihaye wowe ubwawe
Nyagasani ntituzongera kubohwa n'icyaha
Kandi urukundo ruzongera rwimikwe
Nyagasani, bari barihebye none baramubonye
Nyagasani, atamirije ikamba ry'urumuri rusa na zahabu
Nyagasani baraza baramukikiza
Kugira ngo bamubone maze bamusingize
Uyu munsi uzabaho iteka ryose
Shimwa nyagasani
Babanje gushidikanya
Ni we kuri ibihe byose
Ese ni iki bamenye kuri wowe
Shimwa nyagasani
Bari baratakaye udahari, bari bagukeneye bikomeye
Shimwa nyagasani
Turaramya umwana wawe
Ni imana yigize umuntu
Ni ibyishimo bihebuje
Shimwa nyagasani, ni uw'agahebuzo
Ntibari bazi ibyo bafite kugeza igihe izuba ryamanukaga
Nyagasani (shimwa Nyagasani)
Watwoherereje umwana wawe kuducungura
Nyagasani (uyu munsi uzabaho iteka ryose)
Waratwihaye wowe ubwawe
Nyagasani (ngaho shimwa Nyagasani)
Icyitonderwa:
Ntuzacikwe n'ikiganiro cy'indirimbo zisobanuye ku wa Gatandatu tariki 25 Ukuboza 2021, hazaba harimo izindi ndirimbo za Noheli zisobanuye, guhera 06h30 kugeza 07h30 (mu gitondo).