Intare n'Igisamagwe! Ibyihariye ku ndirimbo y... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byari bigoye cyane kumva ko hari umuhanzi nyarwanda wakorana n'uyu muhanzi w'icyamamare muri Afurika nyuma ya Mico The Best wavuyeyo amwirahira nyuma yo gukorana indirimbo ariko ntirenge umutaru (Hari cyera Diamond 'ataragafata' byeruye).

Bitandukanye n'ubu aho kuva bajya muri studio Diamond Platnumz yagiye yerekana ndetse akanagaragaza amarangamutima ye kuri iki gihangano cyavugishije abatari bacye yakoranye n'umuhanzi nyarwanda The Ben ukunze kwiyita 'Igisamagwe' (Tiger B).

Ubwo bajyaga muri studio bakarara bakora ku ndirimbo bafitanye, Diamond yifashishije amashusho atandulkanye babafashe ari kumwe na The Ben maze ayasangiza abamukurikira kuri konti ye ya instagram ababwira ko hari ibiri gutekwa.

Mu bihe bitandukanye bigendanye n'ayo mashusho yasangizaga abamukurikira uyu muhanzi yagiye yerekana ko yishimiye cyane gukorana n'uyu muhanzi ndetse mu mashusho yasangije abantu hari aho yamwitaga umuvandimwe.


The Ben na Diamond mu ifatwa ry'amashusho y'indirimbo bakoranye 

Mu masaha ashize nabwo uyu muhanzi w'icyamamare mu muziki wa Africa yasangije abantu amafoto ya bimwe mu bice byafashwe ubwo bari mu ifatwa ry'amashusho y'indirimbo yabo yerekana ko yanarangiye maze The Ben ubwe ajya mu butumwa amwita 'Umwami'.

Dusubiyeho inyuma gato Mico The Best ni umuhanzi nyarwanda wakoranye indirimbo na Diamond Platnumz ariko ntamufashe kuyimenyekanisha ndetse n'igitaramo cyo kumurika umuzingo we yari yamutumiyemo ntiyakitabira.

Kuva mu ntangiriro z'umwaka wa 2013 umuhanzi Mico The Best yari acyishyuza Diamond Platnumz amafaranga asaga miliyoni enye yamuhaye kugira ngo aze mu gitaramo cye ariko ntakitabire. 

Mico yari yatumiye Diamond ngo azaze mu gitaramo cyo kumurika Album ye yise 'Umutaka', nuko birinda bigera ku munota wa nyuma Mico avuga ko Diamond azaza ariko we ntiyaza. Ibitangazamakuru byo muri Tanzania byanditse ko icyo gihe Diamond we yari yifitiye igitaramo ahandi hantu ku buryo atari kubasha kuza mu Rwanda.

Abanyarwanda barakariye cyane umuhanzi Mico, ariko nawe akomeza gutanga ibisobanuro ko ari Diamond wamuhemukiye kuko ngo yari yamwishyuriye amatike yo kuza mu Rwanda n'igice cy'amafaranga yagombaga kumuhemba.

Kuva ubwo Mico yatangiye kwiruka muri Ambasade y'u Rwanda muri Tanzaniya ngo arenganurwe, ni biba ngombwa afashwe kujya mu nkiko asubizwe amafaranga ye.

The Ben yigereye aho abandi batageze

Nyuma y'ibyo byose n'indirimbo 'Sinakwibagiwe' ntiyigeze ikorerwa amashusho nyamara abantu batandukanye by'umwihariko abakunzi b'uyu muhanzi bari bayiteze ndetse banayategerezanyije amatsiko menshi.

Kuri ubu biragoye ko iyi ndirimbo Diamond yakoranye na The Ben yasohoka uyu munya-Tanzaniya ntayishyire ku mbuga nkoranyambaga ze bitewe n'ubufatanye afitanye na The Ben ndetse bukomeye. Usesenguye urasanga Diamond azayamamaza bikomeye na cyane ko yatangiye kuyamamaza itaranasohoka.


Diamond n'umuproducer w'amashusho Hanscana areba ko ibyo amaze gufata byagenze neza

Mu busanzwe iyo umuhanzi ukomeye mufitanye ubufatanye ndetse bikarenga guhura ntakabuza ibyo mukoranye bigenda neza bigakundwa ndetse n'abagenerwabikorwa bikabageraho mu buryo bunoze.

Ibi ni ibigaragarira amaso ku buryo usanga indirimbo ya The Ben na Diamond yataggiye gutegerezwa n'abatari bake bifuza kumva aya majwi y'aba abahanzi b'abahanga bishyize hamwe kugira ngo bashimishe imbaga nyamwinshi y'ababakunda.


Diamond na The Ben bafata amashusho amwe mu yazagaragara mu ndirimbo


Diamond yifashishije inkumi y'ikimero mu ndirimbo ye na The Ben





Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112082/intare-ningwe-ibyihariye-ku-ndirimbo-ya-the-ben-na-diamond-nicyo-kwitega-kuriyo-amafoto-112082.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)