Hamaze iminsi humvikana bamwe mu baturarwanda bamagana ko umuhanzi w'Icyamamare Koffi Olomide aza gutaramira mu Rwanda kubera ibikorwa avugwaho byo guhohotera abari n'abategarugori birimo n'ibyo yahamijwe n'inkiko.
Umwe muri bo witwa Nsanga Sylvie ukomeje kurwanya ko iki gitaramo kiba, yatangaje ko afite icyizere ko ababishinzwe batazemera ko iki gitaramo kizaba ndetse ko n'iyo baba bemeye ko kiba, we n'abamushyigikiye bazajya kwigaragambya.
Kompanyi ya Intore Entertainment yateguye iki gitaramo, yashyize hanze itangazo imara impungenge abazitabira iki gitaramo ko ntakizagiharagarika.
Iri tangazo ryasohotse mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Ugushyingo 2021, rivuga ko nka kompanyi y'imyidagaduro bizera inzego zifitiye ububasha ibijyanye n'ibikorwa bigize ibyaha ko bikemurwa binyuze mu nzira z'amategeko.
Iyi kompanyi kandi ivuga ko isanzwe yubaha ibijyanye n'uburinganire kandi ko yubaha igitsinagore. Iti 'Ikindi kadi twubaha ibitekerezo n'uburenganzira bw'abakomeje gutanga ibitegerezo ku myidagaduro.'
Iri tangazo kandi rikomeza rigira riti 'Nk'urwego rw'Imyidagaduro kandi twubaha ibihumbi by'abafana bagaragaje ko bifuza kuzitabira iki gitaramo kandi tuzakora ibishoboka kugira igitaramo cyo ku ya 04 Ukuboza 2021 kizabe kandi mu mutekano.'
Iri tangazo risoza rivuga ko nka kompanyi yigenga, bafite intego yo guhuriza hamwe abantu kandi ko bazakomeza kubiharanira.