Inzego z'ibanze zirasabwa kujya zigaragaza aho uburenganzira bw'abaturage bwahutajwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abafashe ijambo muri rusange bagarutse ku nsanganyamatsiko y'uyu mwaka ku rwego rw'Isi igira iti : cyangwa KURESHYA 'Kugabanya ubusumbane, guteza imbere uburenganzira bwa Muntu' EQUALITY ″ Reducing inequalities, advancing human rights'.

Inzego zitandukanye cyane izegereye abaturage zasabwe kubahiriza inshingano zo kurinda uburenganzira bwa buri wese kandi zikihatira kurwanya ubusumbane ubwo ari bwo bwose muri serivisi zitanga, kugira ngo uburenganzira bwa Muntu bukomeze butere imbere.

Abaturarwanda nabo basabwe kugira uruhare mu kurinda no guteza imbere uburenganzira bwa Muntu harimo kugaragariza inzego zibishinzwe aho bwahutajwe, kandi bakuzuza inshingano zabo.

Hon Mukasine Marie Claire uyobora Komisiyo y'Uburenganzira bwa muntu mu Rwanda, yatangarije abanyacyubahiro batandukanye bitabiriye uyu muhango ko kuva mu 1999 Komisiyo y'Uburenganzira bwa muntu mu Rwanda yashingwa, uyu munsi ngarukamwaka uhora wizihizwa hasuzumwa iyubahirizwa ry'uburenganzira bwa muntu harebwa amatsinda y'abantu atandukanye, kandi yizeza ko ibi bizakomeza.

Mu ijambo rye, Hon Mukasine yavuze kandi ko by'umwihariko kuva muri 2020 kugeza muri uyu mwaka wa 2021, Komisiyo y'Uburenganzira bwa muntu yakoze ubushakashatsi bwari bugamije gusesengura iyubahirizwa ry'uburenganzira bw'abagore ku mutungo, uburenganzira bw'abana ku bijyanye no guhabwa uburezi n'ubuvuzi, hanyuma banasuzuma iyubahirizwa ry'uburenganzira bw'ababana na Virusi itera SIDA.

Ibi birori byitabiriwe n'abahagarariye inzego zitandukanye mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga

Kwizihiza uyu munsi byanabayemo gucinya akadiho no kumva ubutumwa bukubiye mu ndirimbo za Mani Martin hamwe n'itsinda rya Kesho Band, abitabiriye uyu muhango bakaba baryohewe n'umuziki banumva ubutumwa bwimakaza umuco w'amahoro n'ubworoherane.



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Inzego-z-ibanze-zirasabwa-kujya-zigaragaza-aho-uburenganzira-bw-abaturage-bwahutajwe

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)