Isaha n'isaha Jimmy Mulisa aremezwa nk'umutoza wa AS Kigali #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nta gihindutse mu masaha make ari imbere, Jimmy Mulisa aratangazwa nk'umutoza mushya wa AS Kigali usimbura Eric Nshimiyimana waraye wirukanywe.

Ku mugoroba w'ejo hashize ku wa Gatandatu tariki ya 18 Ukuboza, AS Kigali nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports, ubuyobozi bwahise bufata umwanzuro wo guseserera umutoza Eric Nshimiyimana n'umwungiriza we, Mutarambirwa Djabir.

Umuyobozi wa AS Kigali, Shema Fabrice akaba yarabwiye ISIMBI ko bazize umusaruro mubi, uyu munsi ku Cyumweru ko ari bwo bari butangaze umutoza mushya.

Abakinnyi baraye babwiwe ko uyu munsi saa 10:00' bafitanye inama n'ubuyobozi bwa AS Kigali aho baribwerekerwe umutoza mushya.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko iyi nama yatinze gutangira kuko ubuyobozi bwabanje kuvugana n'umutoza Jimmy Mulisa ari na we bivugwa ko agomba gufata iyi kipe, nyuma nibamara kuvugana harakurikiraho inama y'abakinnyi berekwe umutoza mushya.

Si ubwa Jimmy Mulisa aje muri AS Kigali kuko Muri Nyakanga 2021 yagizwe umutoza wungirije w'iyi kipe yarimo yitegura gukina imikino Nyafurika ya CAF Confederation Cup.

Mu ntangiriro y'uku kwezi k'Ukuboza, Jimmy Mulisa yaje gusesera kuri iyi mirimo ariko ubuyobozi bwa AS Kigali bwari bwabwiye ISIMBI ko ari uguhindura imikorere aho agiye kujya ashaka abana bajya mu irerero ry'iyi kipe.

Jimmy Mulisa uheruka gusezera ku mwanya wo kungiriza muri AS Kigali, ni we ugiye kugirwa umutoza mukuru w'iyi kipe



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/isaha-n-isaha-jimmy-mulisa-aremezwa-nk-umutoza-wa-as-kigali

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)