Ku wa 14 Ugushyingo 2021 ni bwo Radio Isango Star yatangaje abahanzi, aba Producer n'abakinnyi ba filime bahataniye ibihembo 'Isango na Muzika Awards 2021', bigiye gutangwa ku nshuro ya gatatu.
Ibi bihembo bigamije kubashimira uruhare rwabo mu guteza imbere imyidagaduro. Bitangwa ku bahanzi mu byiciro bitandukanye, abakinnyi ba filime, abatunganya indirimbo (Producer) mu buryo bw'amajwi n'amashusho mu rwego rwo gushyigikira urugendo rw'iterambere rw'umuziki w'u Rwanda.
Bahatanye mu byiciro 14, mu gihe ku nshuro ebyiri zabanje byari ibyiciro icyenda. Kuva kuri uyu wa 2 Ukuboza 2021, ushobora gutangira guha amahirwe umuhanzi uhatanye muri ibi bihembo unyuze kuri Isango.igihe.com ndetse no kuri SMS. Aya matora azarangira tariki 24 Ukuboza 2021.
Gutora umuhanzi unyuze ku butumwa bugufi (SMS Voting) wandika umubare uranga icyiciro arimo ugasiga akanya, ukandika 'Code' y'umuhanzi hanyuma ukohereza kuri 4546.
Abahatanye mu byiciro 14 muri Isango na Muzika Awards:
Icyiciro cy'umuhanzi w'umugabo w'umwaka [Best Male] harimo Bruce Melodie, Meddy, Platini na Juno Kizigenza.
Icyiciro cy'umuhanzi w'umugore w'umwaka [Best Female] harimo Alyn Sano, Ariel Wayz, Butera Knowless na Marina.
Icyiciro cy'umuhanzi mwiza mushya w'umwaka [Best New Artitst] ni Confy, Chris Hat, Chris Eazy na Okkama.
Icyiciro cy'umuhanzi mwiza w'umugabo ukora injyana ya Hip Hop [Best Hip Hop Artist] ni Bull Dogg, B-Threy, Ish Kevin na Bushali. Icyiciro cy'umuhanzi w'indirimbo zihimbaza Imana [Best Gospel Artist] harimo Vestine na Dorcas, James na Daniella. Sarah Uwera na Serge Iyamuremye.
Icyiciro cy'indirimbo nziza y'umwaka [Song of the year] harimo 'Amata' ya Phil Peter na Social Mula, 'Away' ya Ariel Wayz na Juno Kizigenza, 'My vow' ya Meddy, 'Itara' ya Davis D, 'Nazubaye' ya Juno Kizigenza na 'Piyapuresha' ya Niyo Bosco.
Icyiciro cya Producer mwiza w'umwaka [Best Producer] harimo Ayo Rash, Bob Pro, Element na Made Beat.
Icyiciro cy'indirimbo nziza y'amashusho [Best Video] ni 'Shumuleta' ya Platini, 'Say my name' ya Kenny Sol, 'Ye ayee' ya Yvan Buravan na 'Pose' ya Davis D.
Icyiciro cy'umugabo utunganya amashusho [Best Video Director] ni Bagenzi Bernard, Cedric Dric, Eazy Cuts na Oskados Oskar. Icyiciro cy'indirimbo ihuriweho n'abahanzi [Best Collabo] ni 'Amata' ya Dj Phil Peter na Social Mula, 'Away' ya Ariel Wayz na Juno Kizigenza, 'Igikwe; ya Gabiro na Confy na 'Izindi mbaraga' ya Aline Gahongayire na Niyo Bosco.
Icyiciro cya Album nziza y'umwaka [Best Album] harimo 'Did' ya Kivumbi King, 'Inzora' ya Butera Knowless, 'Kemo Theraphy' ya Bull Dogg, 'Iwanyu' ya Teta Diane.
Icyiciro cy'umuhanzi mwiza w'indirimbo za gakondo [Best Culture&Traditional Artist] ni Angel na Pamella, Cyusa Ibrahim, Deo Munyakazi na Ruti Joel.
Icyiciro cy'umukinnyi mwiza wa filime w'umugabo [Best Actor] harimo Rusine Patrick, Niyitegeka Gratien, Nyaxo na Ndimbati. Icyiciro cy'umukinnyi wa filime w'umugore [Best Actress] harimo Rufosina, Superansiya, Nana na Bahavu Jannet.
Icyiciro cy'umuhanzi w'umugabo w'umwaka [Best Male]
Icyiciro cy'umuhanzi w'umugore w'umwaka [Best Female]
Icyiciro cy'umuhanzi mushya w'umwaka [Best New Artitst]
Icyiciro cy'umuhanzi w'umugabo ukora injyana ya Hip Hop [Best Hip Hop Artist]
Icyiciro cy'indirimbo y'umwaka [Song of the year]
Icyiciro cya Producer w'umwaka [Best Producer]
Icyiciro cy'indirimbo y'amashusho [Best Video]Icyiciro cy'umugabo utunganya amashusho [Best Video Director
Icyiciro cya Album y'umwaka [Best Album]
Icyiciro cy'umuhanzi w'umugabo w'umwaka [Best Male]
Icyiciro cy'umukinnyi wa filime w'umugabo [Best Actor]
Icyiciro cy'umuhanzi w'indirimbo za gakondo [Best Culture&Traditional Artist]
Icyiciro cy'umukinnyi wa filime w'umugore [Best Actress]
Icyiciro cy'indirimbo ihuriweho [Best Collabo]