Uwa Gatanu wo ku wa 24 Ukuboza 2021 ntiwatandukanye cyane n'iminsi isanzwe kuko mu mihanda myinshi ya Kigali abantu bari urujya n'uruza mu masaha y'umugoroba bahaha, abandi batonze imirongo muri gare bagiye kwizihiza iminsi mikuru mu ntara hamwe n'imiryango yabo.
Nubwo ariko byagaragara ko benshi bari guhaha, umwe mu bacuruzi waganiriye na IGIHE yavuze ko ugereranyije no mu myaka yashize abakiliya ari bake.
Ati 'Abakiliya nta bo, nta bahari, ubundi mu minsi nk'iyi nabaga nacuruje imifuka nk'ibiri y'imiceri ariko dore n'igice nararanye ng'iki, nta bakiliya barimo.'
Umucuruzi w'inyama we yavuze ko saa Kumi n'imwe zo ku munsi ubanziriza Noheli zasangaga nta nyama nziza agisiragaranye yaba iroti, urushyi rw'akaboko cyangwa umwijima gusa uyu mwaka izo saha zasanze akizifite zose.
Birindiro Emmy wari wagiye guhaha yavuze ko ibintu byatangiye guhenda kuko benshi batabona uko bigerera mu isoko kubera ko ntawuryinjiramo atarakingije Covid-19.
Yagize ati 'Ibintu byarahenze kuko kujya mu isoko birasa nk'ibidashoboka utarikingije. Mbere yo kuryinjiramo ni ukugaragaza icyangombwa cy'uko wikingije rero usanga twebwe abatarafata urwo rukingo kenshi bitugora.'
Muri gare naho hari abantu benshi bajya mu ntara ndetse mu baganiriye na IGIHE bavuze ko bamaze iminsi bajya gushaka amatike yo gutaha bakayabura.
Maniraguha Gerald wari ugiye mu Karere ka Muhanga yagize ati 'N'ejo navuye hano nje gushaka itike mbona abantu ni benshi nsubira mu rugo n'uyu munsi byanze. Simperuka gusura mu cyaro ndashaka kujyayo tugasangira Noheli nkanabagurira n'ako kaboga.'
IGIHE yasuye Gare ya Nyabugogo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 24 Ukuboza 2021, isanga imirongo ari miremire y'abantu bategereje kubona imodoka zibajyana gusangira Noheli n'inshuti ndetse n'imiryango yabo.
Kimwe no mu bindi bihe, muri iyi minsi benshi bahitamo gusangira Noheli n'Ubunani n'abo mu miryango yabo, ari na yo mpamvu nka Nyabugogo haba hari urujya n'uruza rw'abantu bava n'abinjira muri Kigali.
Umunsi wa Noheli wizihizwa ku itariki 25 Ukuboza buri mwaka ni umunsi uziririzwa cyane n'abakirisitu, aho imiryango ihura igasangira, ababyeyi, abana n'inshuti bagasabana ndetse bakishimana. Gusa muri uyu mwaka abantu barasabwa kuzakora ibyo byose bakurikiza amabwiriza yose yo kwirinda Covid-19.
Amafoto: Igirubuntu Darcy